English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Ama G the Black yahishuye ko album ye  ya Gatanu azayisohora ku munsi we w’amavuko

Nyuma yo gusohora indirimbo nshya  yise Irobo afatanije n’umuhanzi ukiri munshya mu muziki Nyarwanda Roddy, Ama G The Black  aritegura no gushyira ahagaragara Album ya Gatanu yise “Ibishingwe”.

Ati “ mu minshi mike irimbere nditegura gushyira hanze album yanjye ya Gatanu kandi ndifuza kuzayishyira ahagaragara ku munsi wajye w’amavuko.

Ni Album izagaragaraho abahanzi bakizamuka muri uru ruhando rwa muzika Nyarwanda barimo Yago, Roddy na Yampano.

Yasobanuye ko kuri iyi album hazagaragaraho abahanzi batandukanye barimo Yago, Roddy na Yampano.

Kuri iyi album ndetse hariho kizigenza mu muziki Nyarwanda Bruce Melodie bakoranye indirimbo nyinshi ndetse akana korera munzu itunganya umuziki ya Ama G,  ariko kugeza ubu The Black yamaze kumusiba ku bagize iyi album .

Yagize ati “Ntabwo nzategereza ko Bruce Melodie abona umwanya kugira ngo nsohore indirimbo nshya. Namusibye kuko atari ahari , ariko nta kindi kibazo dufitanye cyantera kumusimbuza undi .”

Ama G yavuze ko Bruce Melodie yagize inshingano nyinshi bigatuma badakomeza guhuza nkuko byahoze mbere.

Ama G The Black aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ikorewe n’amashusho

“ irobo. Iri no kuri       Ep aheruka gutangaza yise Hip hop’

 Bruce Melodie  na Ama G ni abahanzi bakoranye indirimbo zo mubihe byashize zakunzwe cyane ku bera ubutumwa buzikubiyemo , harimo Twarayarangije, Turi ku ishuri" n’izindi.

 

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Urugendo rwo kuva i Huye rwababanye rurerure! Ibyaranze imikino y’ibirarane by’umunsi wa 15.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Imyaka 20 irashize tsunami yibasiye umunsi wa Boxing Day wahitanye 230 000 mu bihugu icumi.

Ese ku ki Noheli ari wo munsi uhambaye mu mateka y’Abakirisitu? Ibyo wamenya kuri uyu munsi.

Kandida Perezida Thomson na Fica Magic bagiye gusohorera hamwe Album ya III.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-09 13:20:56 CAT
Yasuwe: 256


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Ama-G-the-Black-yahishuye-ko-album-ye--ya-Gatanu-azayisohora-ku-munsi-we-wamavuko.php