English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Israel yeguye

Umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Israel yeguye, avuga ko yirengera ibyo iki gihugu cyananiwe mbere y'igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko Jenerali Majoro Aharon Haliva, w'imyaka 56, azava kuri uwo mwanya akajya mu kiruhuko cy'izabukuru igihe umusimbura we azaba amaze gutoranywa.

Mu ibaruwa yanditse, yemeye ko ubuyobozi bwe bw'ubutasi "butakoze neza imirimo bwari bushinzwe".

Ni we mutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru weguye kubera icyo gitero, cyabaye icya mbere cyiciwemo abantu benshi cyane mu mateka ya Israel.

Abategetsi ba gisirikare n'ubutasi ba Israel ntibigeze bamenya cyangwa ngo birengagize kuburirwa , mbere yuko abagabo bitwaje imbunda babarirwa mu magana bo mu mutwe wa Hamas bamenera mu ruzitiro rw'umupaka na Gaza kuri uwo munsi, bagatera imidugudu yo muri Israel iwegereye, ibigo bya gisirikare biwegereye hamwe n'iserukiramuco ry'umuziki ryaberaga hafi aho.

Abanya-Israel hamwe n'abanyamahanga hafi 1,200 bose hamwe biganjemo abasivile barishwe, naho abandi 253 barashimutwa bajyanwa muri Gaza, nkuko imibare ya Israel ibigaragaza.

Israel yasubije uwo mutwe igaba igitero cyo kwihorera ikaba yaravuyemo intambara ya mbere ikaze ikoreye muri Gaza kugeza ubu, igamije gusenya Hamas no kurekura abashimuswe.

Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 34,000 biganjemo abana n'abagore bamaze kwicirwa muri iyo ntambara.



Izindi nkuru wasoma

Israel na Turukiya bacanye umubano ubucuruzi bwinjiza ama miliyari bwahagaze

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere

DRC:Ubutasi bwa gisirikare butumye Kenya Airways ihagarika ingendo yagiriraga i Kinshasa

Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugu

DRC:Guhitamo umukandida ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite byabaye ibibazo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-22 21:36:10 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukuru-wubutasi-bwa-gisirikare-bwa-Israel-yeguye.php