Israel na Turukiya bacanye umubano ubucuruzi bwinjiza ama miliyari bwahagaze
Turukiya yahagaritse ubucuruzi bwose yakoranaga na Israel kubera igitero cyayo muri Gaza, ivuga ko ibyo Isreal iri gukora biri gutuma imibereho irushsho kuba mabi kurushaho muri Gaza.
Minisiteri y'ubucuruzi ya Turukiya yavuze ko izo ngamba zizakomeza gukurikizwa kugeza Israel yemeye ko imfashanyo igera muri Gaza "mu buryo budahagarara kandi buhagije".
Mu mwaka ushize, ubucuruzi hagati y'ibi bihugu bwari bufite agaciro kagera hafi kuri miliyari zirindwi z'amadolari y'Amerika.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel ashinja Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan kuba umunyagitugu kubaturage be.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel, Israel Katz, yatangaje ku rubuga rwa X ko Erdogan arimo kwirengagiza inyungu z'Abanyaturukiya n'abacuruzi b'Abanyaturukiya ndetse akirengagiza n'amasezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi.
Yagize ati: "Turukiya yahagaritse ibicuruzwa byose yohereza n'ibyo itumiza muri Israel kugeza hashyizweho agahenge gahoraho ndetse n'imfashanyo ikemererwa kugera muri Gaza mu buryo budahagarara."
Mu 1949, Turukiya yabaye igihugu cya mbere cyiganjemo abayisilamu cyemeye leta ya Israel. Ariko mu myaka ibarirwa muri za mirongo yo mu gihe cya vuba aha gishize, umubano hagati y'ibihugu byombi warushijeho kuba mubi.
Mu 2010, Turukiya yacanye umubano wa dipolomasi ya Israel, nyuma yuko impirimbanyi 10 z'Abanyaturukiya zishyigikiye Palestine ziciwe mu gukozanyaho n'abasirikare bo mu mutwe kabuhariwe wa Israel, binjiye mu bwato bwa Turukiya bwageragezaga kumenera mu ruzitiro rwa Israel mu nyanja yo muri Gaza.
Umubano wasubiyeho mu 2016, ariko imyaka ibiri nyuma yaho ibihugu byombi byirukanye abadipolomate bo ku rwego rwo hejuru kuri buri gihugu, mu bushyamirane bushingiye ku kuba Israel yarishe Abanye-Palestine mu myigaragambyo ku mupaka wa Gaza na Israel.
Erdogan yakomeje kurushaho kunenga Israel kuva Hamas yagaba igitero cyiciwemo abantu muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023.
Yakomeje kunenga Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, amugereranya n'abategetsi babayeho mbere ku isi nka Adolf Hitler mu Budage, Benito Mussolini mu Butaliyani na Joseph Stalin mu Bumwe bw'Abasoviyeti, yita Netanyahu "umubazi wa Gaza".
Muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko Perezida Erdogan "ashyigikiye abicanyi bibasira imbaga ba Hamas banafata abagore ku ngufu, ahakana jenoside y'Abanya-Armenia ndetse yica aba Kurdes bo mu gihugu cye".
Hashize amezi Perezida Erdogan ari ku gitutu cya politiki muri Turukiya ngo afatire ingamba Israel, igututu kiva ku batavuga rumwe na we no ku bamushyigikiye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show