Kamonyi:Ikamyo yarenze umuhanda ikometsa umuntu umwe
Mu karere ka Kamonyi habereye impanuka y'ikamyo yahirimye igwa munsi y'umuahanda umushoferi wari uyutwaye arakomereka.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi,bikavugwako iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza neza umuvuduko w'imodoka bitewe n'imvura yagwaga ari nyinshi.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmnuel Kayigi yatangajeko iyi mpanuka ntawe yahitanye usibye umushoferi wari uyitwaye wakomeretse.
Ati"Impanuka ntawe yahitanye hakomeretse byoroheje umushoferi wari uyitwaye, yatewe n'imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko kandi hagwaga imvura nyinshi."
SP Kayigi asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane muri ibi bihe by'imvura.
Ati"imihanda iranyerera ku buryo iyo upakiye noneho uburemere bwongera ibyago byo kuba wakora impanuka utitwararitse"
SP Kayigi yibutsa abatwara ibinyabuziga kwibuka kubahiriza amategeko agenga umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba badakoresha umuhanda ari bonyine ko haba hari n'abandi bari muri uwo muhanda bityo baba bagomba kwitwararika.
SP Kayigi yakomeje avugako abatwara ibinyabiziga binini bagomba kujya mu muhanda bamaze gukoresha igenzura ryabyo (Controle Techinique) mu rwego rwo kwirinda impanuka zituruka ku bibazo bitandukanye imodoka ziba zifite."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show