English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amunigishije umusego yasabye  ikintu gikomeye.

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho kwica umugore we amunigishije umusego, na we akaba yiyemerera icyaha, yasabye Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, kugira ngo ajye kwita ku bana yasigiwe na nyakwigendera bari barabyaranye, mu gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Uyu mugabo witwa Emmanuel akurikiranyweho kwica umugore we Nathalie babanaga mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ari na ho uru rubanza rwabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Rugarama.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho buvuga ko uregwa yishe nyakwigendera abigambiriye, bwavuze ko yabanje kumukubita ku gikuta yarangiza akamuniga kugeza ashizemo umwuka.

Uregwa kandi, mu mabazwa yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yarwemereye ko yabanje gukubita nyakwigendera ku gikuta, ndetse ibizamini byakorewe umurambo bikaba byaragaragaje ko yapfuye nyuma yo kuvunika igufwa rifata amenyo.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo butange icyifuzo cyabwo bwasabye Urukiko kuzahamya uregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha gufungwa burundu.

Uregwa ahawe umwanya ngo avuge, yemeye ko yishe umugore we koko, ariko ko atabikoze biturutse ku bushake, ahubwo ko byatewe n’ubushyamirane bwabayeho ubwo batahuzaga mu biganiro bariho bagirana ubwo bateguraga ibirori byo gusoza amashuri by’umwe mu bo mu muryango w’uyu mugabo. 

Uregwa avuga ko we n’umugore we bafatanye, bakagundagurana akaza kwikubita ku gikuta, ubundi akikubita ku buriri agacika intege kugeza ashizemo umwuka.

Uyu mugabo uregwa kwica umugore we, yasabye Urukiko ko rwamurekura akajya kwita ku bana batatu yabyaranye na nyakwigendera, ngo kuko badafite ubitaho.

Urukiko rwaburanishije uru rubanza, rwahise rurupfundikira, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 04 Gashyantare 2025.



Izindi nkuru wasoma

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.

Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amunigishije umusego yasabye ikintu gikomeye.

Abasore bakekwaho gufata ku ngufu no kwica urubozo umuturage barashwe barimo gutoroka.

RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-22 17:37:27 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-ukurikiranyweho-kwica-umugore-we-amunigishije-umusego-yasabye--ikintu-gikomeye.php