English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubugereki bwibasiwe n'ibicu bidasanzwe bisa nibyo ku mubumbe wa Mars 

Ibicu bidasanzwe bisa n'ibyo ku mubumbe wa Mars byamanukiye mu kirere cya Athens mu Bugereki bitewe n'ibicu by'umukungugu byavuye mu butayu bwa Sahara byerekeza muri ako gace.

Ibicu nk'ibi si ubwa mbere bigararaye kuko mu mpera za Werurwe no mu ntangirio za Mata nabwo bapfukiranye uduce two mu Busuwisi no mu Majyepfo y'u Bufaransa.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bugereki  cyatanze ihumure ko icyirere gishobora kongera kuba cyiza kuri uyu wa gatatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu agace ka Acropolis ntabwo kari kari kugarara kubera ivumbi ryinshi kandi icyi gicu cyakomeje cyigera no mu majyaruguru ya Thessalonike.

Kubera iyo mpamvu Abagereki bafite ikibazo cy'ubuhumukero basabwe kugabanya igihe bamara hanze cyangwa bakambara masike ndetse bakirinda gukora imyitozo ngorora mubiri kugeza igihe ikirere cyizongera kuba cyiza.

BBC dukesha iyi nkuru igaragaza ko buri mwaka ubutayu bwa Sahara burekura toni hagati ya miriyoni 60 kugeza kuri toni miriyoni 200 z'umukungugu ariko uwo mukungugu ukaba uhita usubira hasi nubwo uduce duto dushobora gukora urugendo rurerure  rimwe na rimwe bikagera mu Burayi.

Ku wa kabiri tariki ya 23 Mata serivise ishinzwe kuzimya umuriro yatangajeko habayeho inkongi 25 ahantu hatandukanye mu masaha 24, inkongi imwe yibasiye ibirindiro by'ingabo zo mu mazi biri ku kirwa cya Crete aho ubushyuhe bwazamutse hejuru ya 30C( 86F).

Ibi bicu bidasanzwe byagaragaye mu Bugereki byagereranijwe nibyo ku mubumbe wa Mars nkuko byashimangiwe n'umuhnaga mu by'ubumenyi bwo mu kirere Kostas Lagouvardos.



Izindi nkuru wasoma

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu

Ubugereki bwibasiwe n'ibicu bidasanzwe bisa nibyo ku mubumbe wa Mars

DRC:Abapolisi n'Abasirikare benshi bisanze muri gereza nyuma y'amagambo ya Gen Christian Tshiwewe

Israel iri mu mazi abira ibihano yafatiwe ntibisanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-24 15:17:16 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubugereki-bwibasiwe-nibicu-bidasanzwe-bisa-nibyo-ku-mubumbe-wa-Mars-.php