English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'inzu ndangamurage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, u Rwanda rwifatanyije n’isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’inzu ndagamurageye

Ni mu muhango wabereye mu karere ka Karongi mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu habumbatiye amateka ,

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Uruhare rw'inzu ndangamurage mu iterambere rirambye," ruri kwizihizwa mu nzu ndangamurage y'umurage kamere mu karere ka Karongi.

Muri ibi birori  Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru wa RCHA, yasobanuye ko hari ibitaramo bihoraho n’ibyagateganyo  mu nzu ndangamurage umunani, zirimo Ingoro y'Umwami, Inzu ndangamurage y'ubuhanzi ya Rwesero, Inzu ndangamurage y'inzu ndangamurage ya Kandt House Museum.

Masozera yagarutse ku bibazo inzu ndagamurage mu Rwanda zihura nabyo bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga ryiza mu kubungabunga no kugaragaza umurage w'u Rwanda.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo  RHCA yavuze ko iri kugerageza gukorana bya hafi n'abaturage, by'umwihariko urubyiruko, mu kubungabunga umurage w'umuco nyarwanda no kuyihindura ibicuruzwa by'agaciro.

 

Ibi bitaramo bigamije kugaragaza ibikorwa  by'amateka n’umuco nyarwanda ndetse no kurushaho gusobanukirwa  amateka no gushimangira umurage w'umuco w'igihugu haba ku baturage ndetse no kubagisura baturutse mu bihugu bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Irekurwa rya Uwineza Liliane: Isomo ku Bunyamwuga mu Itangazamakuru mu Rwanda.

Tariki 23 Mutarama 1991: Umunsi Ingabo za RPA zahinduye amateka y’u Rwanda.

Ingamba z’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-18 14:05:42 CAT
Yasuwe: 187


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwifatanyije-nisi-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-winzu-ndangamurage.php