Chief Editor. 2020/02/05 09:34:57
Mu mategeko ahana y‘u Rwanda bavuga ko kuzungura ari uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye,aho izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga.
Me Bahati Canisius umwe mu banyamategeko babarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda aho afite ibiro mu karere ka Rubavu gusa agakorera mu gihugu hose aho akenewe mu bwunganizi yagize byinshi atangariza Ijambo n’abasomyi bayo.
Me Bahati avuga ko iyo habayeho kuzungura cyangwa kubura k’umuntu , izungura ritangizwa n’urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze.
Aragira ati:”icyakora ,izungura ry’abashyingiranywe ritangira ari uko bombi bapfuye cyangwa umwe yongeye gushyigirwa keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi,aho nyuma y’itangira ry’izungura,ugomba kwegeranya umutungo uzungurwa atoranywa mu buryo bwateganyijwe n’iri tegeko.”
Akomeza avuga ko izungura iyo nta buzimagatozi rifite ushinzwe kwegeranya umutungo uzungurwa ariwe ubazwa ibirebana n’izungura byose.
Abemerewe kuzungura
Me Bahati avuga ko umuntu ushobora kuzungura ari umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga kimwe n’umwana ukiri mu nda,apfa gusa kuvuka ari muzima,ndetse ngo uwazimiye nawe ashbora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho.
Aragira ati:”leta n’ibigo bya leta cyangwa ibitari ibya Leta bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura hakurikijwe irage iyo ibizungurwa bigizwe n’umutungo ushobora gutungwa nabyo.”
Uburenganzira bw’abana mu izungura
Me Bahati avuga ko abana amategeko mbonezamubano yemera ko ari ab’uwapfuye bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa kandi ko guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho umuzungura yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemerewe gusa.”
Zimwe mu mpamvu zatuma habaho kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura
Me Bahati avuga ko mu mategeko handitsweho ko umuntu ashobora kwamburwa nta mpaka uburanganzira bwo kuzungura ari igihe cyose wakatiwe n’inkiko kubera ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica uzungurwa,uwakatiwe n’inkiko kubera ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho uzungurwa ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’nkiko igifungo nibura cy’amezi atandatu.
Akomeza agira ati:”wateye nk’akana umwana we uzungurwa,wamugiriye igikorwa cy’urukozasoni,wamwangije imyanya ndangagitsina,wamusambanyije cyangwa wamushoye mu busambanyi aha icyemezo cy’urukiko kirahagije kugira ngo umuzungura wemewe nitegeko wakoze kimwe mu byaha nk’ibi avanwa mu bazungura.”
Izindi mpamvu zishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira bwo kuzungura
Me Bahati akomeza avuga ko zimwe mu zindi mpamvu zishobora gutuma wamburwa uburenganzira bwo kuzungura harimo uwacanye umubano wa kibyeyi n’uwapfuye igihe yari akiriho,umuntu wirengegije abigambiriye kandi yari ashoboye kwita k’uzungurwa mu gihe yari abikeneye.
Yungamo agira ati:”kandi iri tegeko rikumira umuntu wese witwaje ubushobozi buke bw’uzungurwa,ari uwo mu mutwe cyangwa ku mubiri akiharira igice cyangwa ibizungurwa byose,umuntu warigishije nkana ,wacagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma ry’uwapfuye ,atabimwemereye,cyangwa wihaye uburenganzira agendereye ku irage ryavanweho cyangwa ryataye agaciro.”
Me bahati Komeza avuga ko ufite uburenganzira bwo kuzungura ashobora bitarenze umwaka umwe cyangwa munsi yabimenyeye guhita amenyesha urukiko umuntu azi ufite imwe muri izi mpamvu kuba yakwamburwa uburenganzirabwo kuzungura ugomba kuzungura cuangwa guhabwa indagano kwamburwa uburenganzira.
Inkurikizi zo kwam,burwa uburenganzira bwo kuzungura
Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura avanwa mu mubare w’abazungura b’uwapfuye ndetse umugabane yagombaga guhabwa ukongerwa kuyo abandi bari kugabana kdni uwambuwe uburenganzira abuzwa gusa kuzungura umutungo w’uwo yahemukiye ariko ashobora kuzngura undi mutungo w’umuryango.
Aragira ati:”icyakora uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura atakaza uburenganzira bwo kuzngura ku mutungo wose w’umuryango akomokamo,hatitawe kuburyo bw’imicungire y’umutungo,kandi uzungura n’uhabwa indagano wakuwe mu bare w’abazungura kubera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura ategetswe gusubiza umuntungo yazunguye ,yarazwe cyangwa agaciro kawo mu gihe akiriho.”
Igisobanuri cy’irage
Me Bahati avuga ko irage ari igikorwa mbonezamategeko kigirwa n’umwe mubo kireba gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko aho umuntu agena amerekezo y’ibintu nta kiguzi,uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.
Igihe irage rikorwa
Irage rikorwa na buri muntu mbere y’ukp apfa aho uraga yikuraho ibintu nta kiguzi uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye kandi umuntu wese ufite ubushobozi ashobora kuraga igice cyangwa umuntungo we hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.
Me Bahati akomeza avuga ko iraga rikorwa mu buryo bw’impapuro nyandiko aho zibikwa na noteri cyangwa umwanditsi w’irangamimerere aho yandika mu gitabo cyabugenewe n’imyirondoro yuzuye.
Inyandiko z’iraga zikozwa n’umunyamahanga uba mu Rwanda
Me Bahati avuga ko inyandiko z’iraga zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda zigengwa n’itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’u8ko ziteye,
Aragira ati:”gusa uraga ashobora guhitamo uburyo bwemewe n’amategeko y’igihugu akomokamo abikoramo,aho agendera ku byo itegeko ry’igihugu akomokamo yita kubyo rivuga n’inkurikizi zazo.”
Bamwe mu bemerewe kuzungura
Me Bahati aragira ati:”abemerewe kuzungura harimo abana b’uwapfuye,se na nyina b’uwapfuye,abavandimwe b’uwapfuye basangiye ababyeyi bombi,abavandimwe b’uwapfuye basangiye umubyeyi umwe,ba sekuru na nyirakuru b’uwapfuye,ba sewabo ,ba nyirasenge,ba nyirarume nab a nyina wabo b’uwapfuye.”
Akomeza avuga ko abana b’uwapfuye basangiye ababyeyi bombi bazungura mu gisekuru cya se n’icya nyina naho abana bahuje umubyeyi umwe gusa bazungura mu gisekuru cy’umubyyei wabo gusa.
Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu kuzungura n’inama
Me Bahati Canisius avuga ko bimwe mu bibazo bakunda guhura nabyo akenshi aba ababa bariganyije abemerewe kuzungura imitungo y’ababyeyi babo ba bitabye Imana hari n’ibibazo byinshi bikunda kujya mu nkiko abana bahohoterwa ku mitungo bagombaga kuzungura ariko akenshi ngo biterwa no kudasobanurira abaturage amategeko ngo bayumve.
Aragira ati:”buriya turacyafite ikibazo cyo kuba umuntu amenya amategeko amugenga n’amurenge igihe yahuye n’ikibazo yabaye byashobokaga abaturage bakajya basobanurirwa amategeko cyangwa tukaba dufite ubushobozi nubwo tutaragera kuri urwo rwego rwo kuba umuntu afite umunyamategeko we umugira inama,ariko ujya kubona ugasanga hari abahutazwa kuko batazi amategeko abarengera n’ibindi.”
Akomeza avuga ko byari bikwiye ko mu gihe ubushobozi butaraboneka buhagije bwatuma umuntu agira umunyamategeko wo kujya amurengera anamugira inama oigihe habaye ikibazo,byibuze abaturage bajya basobanurirwa amategeko ariko n’umuturage kuba yafata umwanya wo kujya gusobanuza igihe hari ibyo ashidikanyaho.
Comments
By M.ndayisenga Julienne on 2024-08-23 07:09:04
Mwiriwe ,bigenda gute iyo umwe mubashakanye yatanye abana kubwikibazo cg uburwayi akishakira undi ,iyo wawundi wasigaranye abana apfuye Bose batarakura bikana ngombwa ko ashaka gusezerana nundi itegeko riteganyiriza iki babana ?ko ababyeyi benshi bah
By M.ndayisenga Julienne on 2024-08-23 07:08:38
Mwiriwe ,bigenda gute iyo umwe mubashakanye yatanye abana kubwikibazo cg uburwayi akishakira undi ,iyo wawundi wasigaranye abana apfuye Bose batarakura bikana ngombwa ko ashaka gusezerana nundi itegeko riteganyiriza iki babana ?ko ababyeyi benshi bah
By M.ndayisenga Julienne on 2024-08-23 07:08:17
Mwiriwe ,bigenda gute iyo umwe mubashakanye yatanye abana kubwikibazo cg uburwayi akishakira undi ,iyo wawundi wasigaranye abana apfuye Bose batarakura bikana ngombwa ko ashaka gusezerana nundi itegeko riteganyiriza iki babana ?ko ababyeyi benshi bah
By M.ndayisenga Julienne on 2024-08-23 07:05:42
Mwiriwe ,bigenda gute iyo umwe mubashakanye yatanye abana kubwikibazo cg uburwayi akishakira undi ,iyo wawundi wasigaranye abana apfuye Bose batarakura bikana ngombwa ko ashaka gusezerana nundi itegeko riteganyiriza iki babana ?ko ababyeyi benshi bah
By Karinda on 2024-05-13 10:07:15
Munsobanurire bigenda gute iyo umugabo yari afite abagore babiri 1 ari uw isezerano hanyuma umugabo agapfa numugore utari uw isezerano agapfa bombi bagasiga abana. Izungura rikorwa gute hagati n uwapfakaye.
By Dushimimana on 2024-03-25 00:13:17
Ndashaka nomero y'a m-ebahate
By UWERA Josine on 2024-01-24 12:30:09
Muraho nitwa Uwera josine :munsobanurire else inama yozungura ikorwa ite iba igizwe nabande ahubwo se iba isingiye kuki cyangwa c ivuga kuki ?
By Musengamana Gilbert on 2023-03-08 11:56:41
Mwiriwe neza? iyo umubyeyi wumugore yabyariye iwabo nyuma yaho akaza gushaka ariko ntasezerane imitungo ye izungurwa ite? ese ko abana baba badahuje ba se ariko bahuje nyina kandi nyina atarigize asezerana numwe mubo babyaranye azungurwa ate? ese uw
By HARERIMANA JEAN DAMASCENE on 2023-02-04 08:02:19
Bigenda bite iyo ababyeyi bapfuye basigiye abana babo imigabane hanyuma imitungo yasigaye abana babanyakwigendera bakayizungura yose ukoyakabaye. Ese itegeko ryemera ko aho ababyeyi bawe baguhaye batarapfa, abo muvukana bemerewe kuhakwaka ngo muhagab
By Ndayishimiye Albert on 2023-01-26 04:56:30
Bigenda gute iyo umubyeyi umwe apfuye agasigira undi abana usigaye agashaka gushyingirwa bwa kabiri
By Ndayishimiye Albert on 2023-01-26 04:56:24
Bigenda gute iyo umubyeyi umwe apfuye agasigira undi abana usigaye agashaka gushyingirwa bwa kabiri
By Ndayishimiye Albert on 2023-01-26 04:55:50
Bigenda gute iyo umubyeyi umwe apfuye agasigira undi abana usigaye agashaka gushyingirwa bwa kabiri
By justin lee on 2021-12-03 02:46:01
Murakoze cyane.
By BIGENGIMANA Jean Damascene on 2021-10-27 03:28:27
Munsobanurire, ese mubazungura iyo harimo abana b'abakobwa bashatse mbere ya ririya tegeko ryasohotse 1999 bemerewe kizungura k'umutungo ababyeyi basize?
By Gisa on 2021-06-20 00:16:40
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:20
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:20
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:20
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:20
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:20
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
By Gisa on 2021-06-20 00:15:19
Nshaka Numero ya Bahati caniciuos
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show