Sobanukirwa n’icyo itegeko rishya riteganya ku gusambanya umwana
Muri iyi minsi Guverinema y’u Rwanda yahagurikiye guhangana n’abasambanya abana b’abakobwa bakabatera inda bakiri bato kuko ngo bibagiraho ingaruka nyinshi kandi mbi ndetse n;igihugu muri rusange.
Mu kumenya byinshi kubyo itegeko rishya riteganyiriza uwasambanyije umwana umunyamakuru w’Ijambo yaganiriye na Me Nzakizwanimana Etienne wo mu karere ka Rubavu yemeza ko itegeko rishya hari ingingo zavuguruwe zikomeza kugaragaza ubukana bwashizweho mu guhangana n’abakora bene ibi byaha.
Me Nzakizwanimana avuga ko mu itegeko rishya itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335 ariko ngo mu ngingo yayo ya 133 basobanura neza ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahamijwe gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.
Yemeza ko bavuga ko umuntu yakoze icyaha igihe akoreye umwana ibintu bitandukanye birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.
Agira ati:”amategeko abisobanura neza iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kandi iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.”
Me Nzakizwanimana avuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa ngo gusa iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine 14 ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) naho hari icyo amategako ateganya gikurikizwa.
Agira ati:”amategeko avuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa harimo kuba yahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu, igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri 1/2 cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.”
Akomeza avuga ko bimwe mu bibazo bikigaragara mu mirynago harimo guhishira kugira ngo batabareba nabi kandi abaterwa inda ari benshi cyane.
Agira ati:”usanga hakiriho guhishira uwakoze ucyaha usanga imiryango irimo kwiyunga,ni bimwe mu bibazo tugihura nabyo gusa kuri ubu abana bari kugenda bamnenyta uburenganzira bwbao bagahishura ukuri.”
Akomeza avuga ko kuri ubu mu Rwanda hatangiye kwifashishwa uburyo bwo gupimisha amaraso kuburyo umwana yabona ubutabera,asaba ko bagana Isange One Stop Center bakaba bafashwa ndetse bashira n’uruhare rwa Laboratwali y’Ibimenyetso byifashihwa mu butabera RFL.
Zimwe mu mpungenge ngo usanga ziri mu miryango harimo kuba abakobwa batewe inda iyo uwabikoze afashwe usanga imyumvire y’abakobwa ikiri hasi aho usanga bari kwirukanga bashinjura uwabateye inda,ngo hari aho usanga batinya kwiteranya,kwanga ko aho batuye bababuza umutekano hakazamo gutinya ariko ngo bakomeje kwigisha bareba ko imyumvire yarushaho guhinduka.
Zimwe mu nama atanga ku bakobwa harimo kwifata,asaba abatewe inda kudahishira kuko bibavbutsa uburenganzira bwabo ndetse n’ubw’umwana babyaye bikagera no ku gihugu muri rusange,abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabagira inama aho kubyihererana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show