Yves Iyaremye . 2020-12-11 07:58:30
Ubworozi bw’inkoko bukomeje kugenda bwitabirwa n’abatari bake kubera umusaruro zigenda zitanga n’uburyo zororoka vuba ari nako ziteza imbere ukora bene ubu bworozi aho bamwe borora inkoko zitera amagi ndetse n’inkoko z’inyama.
Mu kumenya byinshi ku bworozi bw’inkoko by’umwihariko izitera amagi IJAMBO twaganiriye na Muganda w’amatungo Dr Mberabagabo Etienne kuri ubu ni umukozi w’umurenge wa Nkongwe mu karere ka Ruhango agira byinshi adutangariza nk’uwakoze mu bworozi bw’inkoko ndetse no mu ruganda rukora ibiryo by’amatungo Gorilla Feed igihe kirekire.
Dr Mberabagabo avuga ko ku muntu ugiye korora inkoko akora ingengo y’imari(Budget) hari ibyo agomba kwitegura harimo kuba ategura ¾ bikaba ibiryo ikindi ¼ kikaba amafaranga yo kugura imishwi.
Agira ati:’’ikindi agomba guteagura inyubako yujuje ibyangombwa igomba kuba irimo urumuri ruhagije akenshi mu madirisha manini bashiramo akayunguruzo cyangwa agatimba,ikindi inyubako igomba kuba yubatse ahantu hatari urusaku rwinshi,hasi mu nyubako agomba gushiramo isaso kuko umwanda w’inkoko ufashwe neza uvamo ifumbire imeze neza iyo umworozi yawitayeho.”
Uko ubwozi bukorwa
Dr Mberagababo avuga ko kuva ku munsi umwe kugeza ku kwezi 1, imishwi y’inkoko z’amagi igomba gushyirwa ahantu hashyushye ngo ibi bikaba ari kimwe no ku nkoko z’inyama.
Agira ati:”mu gushyushya imishwi hakoreshwa Imbabura cyangwa amashyanyarazi,ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’amagi ni nabwo bukenerwa ku nkoko z’inyama.”
Akomeza agira ati:”naho ku birebana n’imirire yazo kuva ku cyumweru cya mbere kugeza ku cyumweru cya 5 ,inkoko zirya ibiryo byagenewe imishwi bita mu rurimo rw’amahanga “aliment starter ponte”.
Akomeza avuga ko kuva ku cyumweru cya 6 kugeza ku cyumweru cya 20,inkoko zirya ibiryo byagenewe zisumbuyeho bita ”aliment croissance ponte” ndetse ngo ni muri icyo gihe inkoko zigomba gukurikinwa zigahabwa inkingo zose zabugenewe ,isuku ikitabwaho,ibiryo n’amazi nabyo bihagije bikaboneka kugira ngo yitegure kuzatanga umusaruro ushimishije.
Inkoko zatangiye gutera amagi
Dr Mberabagabo avuga ko kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje,zirya ibiryo byagenewe inkoko zitera bita mu ndimi z’amahanga “aliment super ponte”.
Agira ati:”mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera ,umworozi agomba gushyira mu nzu y’inkoko udusanduku zizateramo kugira ngo zizatangire gutera zaratumenyereye,ibi aborozi bamaze kubimenyera kandi na kera mu bworozi bwa gakondo inkoko zitera amagi hari uko zitabwagaho zishirirwaho icyari,mu bworozi bugezweho bwa kijyambere ntabwo bakoresha icyari ni udusanduku rwabugenewe.”
Akomeza avuga ko iyo inkoko zatangiye gutera ,umworozi agomba kunyura mu nzu yazo inshuro nyinshi zishoboka nibura inshuro 5 ku munsi kugira ngo akuremo amagi yatewe zitaza kuyarya kuko akenshi ngo bikunze kubaho.
Agira ati:”mu nzu inkoko zibamo hitabwaho noneho umworozi akajya anyuramo kenshi gashobka kuko iyo zibonye amagi zishobora kuyamena zikinwera umuhondo urimo kandi bishobora kuba umuco mubi kurizo zikajya zirya amagi ziteye umworozi asabwa kuba hafi y’inkoko.”
Dr Mberabagabo avuga ko nyuma y’amezi 4 gusa inkoko ziba zatangiye gutanga amagi,inkoko imwe yatangiye gutera ngo ishobora kugeza ku magi 320 ku mwaka,kandi ishobora kurenza umwaka itera.
Akomeza avuga ko amagi nta kibazo cyayo kuko ngo igihe utabonye isoko ry’ako kanya ushobora kuyabika icyumweru kirenga mu bushobozi bwawe,kandi ubworozi bwazo ngo bukaba budasaba ahantu hanini ho kororera .
Comments
By Tuyizere on 2024-11-27 16:58:10
ubworozi bwinkoko ndumva aribwiza ariko kugirango utangire nkeneye ubufasha ni nama zanyu ntuye gatsibo nyagihanga
By Niyonkuru Eric on 2024-11-19 06:16:18
Ndashaka korora inkoko ndifuza ubufasha bwanyu kugira ntangire
By Niyonkuru Eric on 2024-11-19 06:15:41
Ndashaka korora inkoko ndifuza ubufasha bwanyu kugira ntangire
By Niyonkuru Eric on 2024-11-19 06:15:27
Ndashaka korora inkoko ndifuza ubufasha bwanyu kugira ntangire
By Nduwimana pascar on 2024-08-10 07:18:46
Ndashaka gutangira korora inkoko mwamfasha mute ntuye nyagatare rwimiyaga
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show