English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuri iki cyumweru  tariki 28 Nyakanga 2019, kuri Stade Umuganda habereye umukino wa shampiyona mu bari n'abategarugori uyu mukino watangiye i saa cyenda waranzwe n'imbaraga nyinshi cyane. As Kigali yagowe n'umukino  bituma ikipe ya Scandinavia yubaka amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere.

Mu gice cya mbere ikipe ya Scandinavia WFC yagaragaje igihunga gikomeye  aho kumunota wa 13’  Scandinavia WFC Uwikunda Jeanette ahusha igitego cyari cyabazwe na  buri wese aho yari wenyine imbere y'izamu.

Iki gihunga cyongeye kugaragara ku munota wa 20’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yahushije ikindi gitego cyagaragariye buri wese ndetse n'abafana bamaze kucyishimira.

www.ijambo.net/pictures/TaH3qcvKVrhp0D64yzQG5FiO.jpg

Uko umukino wagiye ugenda ni nako amakipe yombi yagiye yinjira mu mukino  ubona yatinyukanye. Kankindi Fatuma umwe mu bakobwa bakinira Scandinavia WFC  bafite ubunararibonye muri shampiyona y'abagore afatanyije na Jeanette Ukwinkunda ndetse na Uwimana Zawadi bakoze iyo bwabaga  bananiza bamyugariro ba AS Kigali byaje gutanga umusaruro ku munota wa 24’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda wari wazonze iyi kipe  ya AS Kigali.

 Kugera kumunota wa mirongo itatu (30) y'igice cya mbere  umunyezamu wa Scandinavia nta mupira n’umwe wamugezeho  mu gihe mugenzi  we yari yagowe n'amashoti ya Uwimana Zawadi ndetse na Jeannette Ukwinkunda.

www.ijambo.net/pictures/Nl5TQCuBy6ih3A0pvDXGjdPF.jpg

Abakinnyi ba Scandinavia bari bishimye cyane

Ababanje mukibiga kuruhande rwa Scandinavia WFC:

Scandinavia WFC XI: Umubyeyi Zakia (GK,22), Kankindi Fatuma 11, Umuziranenge Irera 14, Muhawenimana Constance 12, Uwineza Jazira 3, Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Abimana Jamila 16, Nyirahafashimana  Marie Jeanne 10, Uwihirwe Kevine 21 , Ukwinkunda Jeannette 8.

AS Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK,1), Kayitesi Alodie 2,  Uwamahoro Marie Claire 13, Uwamahoro Olive 4, Nibagwire Sifa Gloaria 14, Mukeshimana Jeannette 7, Umwaliwase Dudja 3, Imanizabayo Florence 8,  Iradukunda  Callixte 17,  Mukantaganira Joseline 16, Ibangarye Anne Marie 15.

umukino wari uryoshye



Izindi nkuru wasoma

Agapfundikiye Amerika yahaye Ukraine kari gukora amahano m'Uburusiya

Ukraine:Gusohoka mu gihugu ufite imyaka yo gukora igirikare (18-60) byahagaritswe

Umutoza Xabi Alonso yamenweho inzoga nyuma yo kweguka igikombe

Uko umwana yiga gusoma,kubara no kwandika azajya yigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uganda:Abakozi bose ba Leta bategetswe gukora imyitozo ngororangingo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2019-07-29 04:32:12 CAT
Yasuwe: 389


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
RwandaAbagore-Scandinavia-gukora-amateka-itwara-igikombe-cya-Shamipiyona-itsinze-AS-Kigali-AMAFOTO.php