Kuri iki cyumweru tariki 28
Nyakanga 2019, kuri Stade Umuganda habereye umukino wa shampiyona mu bari
n'abategarugori uyu mukino watangiye i saa cyenda waranzwe n'imbaraga nyinshi
cyane. As Kigali yagowe n'umukino bituma ikipe ya Scandinavia yubaka
amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere.
Mu gice
cya mbere ikipe ya Scandinavia WFC yagaragaje igihunga gikomeye aho
kumunota wa 13’ Scandinavia WFC Uwikunda Jeanette ahusha igitego
cyari cyabazwe na buri wese aho yari wenyine imbere y'izamu.
Iki
gihunga cyongeye kugaragara ku munota wa 20’ aho ikipe ya Scandinavia WFC
yahushije ikindi gitego cyagaragariye buri wese ndetse n'abafana bamaze
kucyishimira.
www.ijambo.net/pictures/TaH3qcvKVrhp0D64yzQG5FiO.jpg
Uko
umukino wagiye ugenda ni nako amakipe yombi yagiye yinjira mu mukino
ubona yatinyukanye. Kankindi Fatuma umwe mu bakobwa bakinira Scandinavia
WFC bafite ubunararibonye muri shampiyona y'abagore afatanyije na
Jeanette Ukwinkunda ndetse na Uwimana Zawadi bakoze iyo bwabaga bananiza
bamyugariro ba AS Kigali byaje gutanga umusaruro ku munota wa 24’ aho ikipe ya
Scandinavia WFC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda
wari wazonze iyi kipe ya AS Kigali.
Kugera
kumunota wa mirongo itatu (30) y'igice cya mbere umunyezamu wa
Scandinavia nta mupira n’umwe wamugezeho mu gihe mugenzi we yari yagowe
n'amashoti ya Uwimana Zawadi ndetse na Jeannette Ukwinkunda.
www.ijambo.net/pictures/Nl5TQCuBy6ih3A0pvDXGjdPF.jpg
Abakinnyi ba Scandinavia bari bishimye cyane
Ababanje mukibiga kuruhande rwa Scandinavia WFC:
Scandinavia WFC XI: Umubyeyi Zakia (GK,22), Kankindi
Fatuma 11, Umuziranenge Irera 14, Muhawenimana Constance 12, Uwineza Jazira 3,
Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Abimana Jamila 16,
Nyirahafashimana Marie Jeanne 10, Uwihirwe Kevine 21 , Ukwinkunda
Jeannette 8.
AS
Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK,1), Kayitesi Alodie 2, Uwamahoro
Marie Claire 13, Uwamahoro Olive 4, Nibagwire Sifa Gloaria 14, Mukeshimana
Jeannette 7, Umwaliwase Dudja 3, Imanizabayo Florence 8, Iradukunda
Callixte 17, Mukantaganira Joseline 16, Ibangarye Anne Marie 15.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show