English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukraine:Gusohoka mu gihugu ufite imyaka yo gukora igirikare (18-60) byahagaritswe 

Ukraine yatagetse Ambasade zayo zose mu mahanga  guhagarika gutanga pasiporo ku basore,abagabo ndetse  n'abakobwa bagejeje imyaka yo kujya no gukora igisirikare, ni mu gihe intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya iri kurushaho gukomera.

Ibi ni ibyasohotse  mu itegeko rishya mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n'abandi mu rugamba  rwo guhangana n'Uburusiya

Ukraine ivuga ko uyu munsi igihugu cyugarijwe n'ikibazo cyo kubura abasikare bo kujya ku rugamba ,akaba ariyo mpamvu y'iryo tegeko.

Muri Ukraine imyaka yemerera umuntu gukora igisirikare ni hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 60  akaba ari nayo mpamvu abakumiriwe ari abari hagati y'iyo myaka.

Ntabwo haramenyekana igihe iri tegeko rishya rizamara kuko ntabyo ubuyobozi bwigeze butangaza.

Ubusanzwe Abagabo,abasore n'abakobwa bari muri iyo myaka ntabwo bemerewe gusohoka mu gihugu mu gihe nta burenganzira bahawe n'ubuyobozi bukuru bwa Leta,kubera iyo mpamvu hari abagiye bahunga mu buryo butemewe n'amategeko abandi bakaba baraheze mu mahanga badashaka gusubira mu gihugu cyabo.

Ukraine ivugako ikineye abasirikare benshi bo kujya ku rugamba kuko guhera mu 2022 intambara itangira hari abasirikare batarasimburwa na rimwe.



Izindi nkuru wasoma

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Nyanza:Batandatu barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umukecuru w'imyaka 70

Ubucamanza mpuzamahanga bwarangije guhiga abakekwa gukora jenoside



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-25 09:00:16 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UkraineGusohoka-mu-gihugu-ufite-imyaka-yo-gukora-igirikare-1860-byahagaritswe-.php