Uko umwana yiga gusoma,kubara no kwandika azajya yigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Guhera mu mwaka w'amashuri 2024/2025 hazatangira gukoreshwa imfashanyigisho y'amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y'inshuke nu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kumanura nkuko byatangajwe n'Ubuyobozi bw'urwego rw'uburezi bw'ibanze (REB).
Kuva nyuma ya jenoside inyandiko zihembera avangura mu mashuri zakuwemo ariko ingingo yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kudahabwa umwanya ufatika mu masomo y'amateka yigishwa kuva mu mashuri abanza.
Dr Nelson Mbarushimana umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'uburezi bw'ibanze yatangajeko integanyigisho ivuguruye igiye gusohoka izaba irimo amasomo agenewe abana kuva mu mashuri y'inshuke.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa kane Tariki ya 11 Mata ubwo hasobanurwaga igitabo cyanditswe hagamijwe kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyiswe "le Genocide Perpetre Contre les Tutsi du Rwanda explique a ses anfants" cyanditswe na Jean Marie Vianney Rurangwa.
Dr Nelson yavuze ati" ubu aho igeze ku cyumweru cya tariki ya 20 Mata izaba yashizwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo abarimu bose bazabibona ndetse n'amahugurwa agakurikiraho. wenda icyakozwe ntabwo amateka ya jenoside yageraga mu mashuri yo hasi kugeza mu mwaka wa gatatu ndetse n'amashuri y'inshyuke.
Yakomeje avugako uko abana batangira kwiga kubara,gusoma no kwandika mu buryo buciriritse ku myaka yabo ni nako byakozwe mu gutangira kwigisha amateka ariko hibandwa cyane cyane ku nkuru zanditse neza abana bashobora kumva akaba yakuramo ubutumwa.
Dr Nelson yavuzeko iyi nteganyagisho yakozwe ku buryo ibibazo byinshi abantu bibaza ku mateka ya jenoside bizaba bifitiwe ibisubizo.
REB yagaragajeko umwaka w'amashuri wa 2024/2025 uzatangira muri Nzeri ibi bitabo bivuguruye byaramaze kugera mu mashuri kugirango amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze asobanurirwe abanyeshuri kuko aribo bazavamo abayobozi mu cyerekezo 2050.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show