English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe rwatewe – Minisitiri Nduhungirehe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe cyose rwaba rwatewe.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cya Afurika y’Epfo, cyayobowe n’umunyamakuru Clement Manyathela, aho yagarutse ku biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro byatangiye neza, byibanda ku kugerageza gutanga ibisubizo ku bibazo biri muri aka karere, harimo no kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 na Leta ya Kongo. Gusa, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro, ubutumwa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga bwagaragaje ishusho itandukanye n’ibyo aba bayobozi bari bemeranyije.

Yagize ati: “Perezida Ramaphosa yaganiriye na Perezida Kagame inshuro ebyiri kuri telefone, bemeranya ku ngingo zirimo agahenge k’imirwano no gufasha ingabo za Afurika y’Epfo kubona amazi, ibiryo n’amashanyarazi.

Ariko nyuma dutunguwe n’amagambo yatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ndetse n’ibyo Perezida Ramaphosa yanditse kuri X, aho yise ingabo z’u Rwanda agatsiko k’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, kandi ibyo si ukuri.”

Ubushotoranyi bw’ingabo za Afurika y’Epfo muri Congo

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingabo za Afurika y’Epfo zifatanya n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibi bikaba byerekana neza uruhande Afurika y’Epfo yafashe muri iki kibazo.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda nta mpamvu rufite yo gutera Afurika y’Epfo, ariko ko rwiteguye gukumira uwo ari we wese washaka kurushotora.

Ati “Ingabo za Afurika y’Epfo ziri ku mupaka wacu, ariko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku mupaka wa Afurika y’Epfo. Nta mpamvu dufite zo gutera Afurika y’Epfo, ariko turiteguye kwitabara igihe cyose twaba dutewe n’uwari we wese, harimo n’ingabo za Afurika y’Epfo.”

Itandukaniro ry’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique n’iz’Afurika y’Epfo muri Congo

Ubwo umunyamakuru Clement Manyathela yamubazaga niba kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique byaba bifitanye isano n’icyo ingabo za Afurika y’Epfo zikora muri Congo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi ari ibintu bibiri bitandukanye. 

Ati “Itandukaniro ni uko ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri Congo zatumijwe na Perezida Tshisekedi ushaka gukuraho ubuyobozi bw’igihugu cy’igituranyi. Ni ibikorwa bibangamiye u Rwanda, bitandukanye n’aho twe turwanya ibyihebe muri Cabo Delgado.”

Nubwo ibi bibazo bikomeje gukaza umurego, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko we na Minisitiri Nduhungirehe bemeranyije gukomeza ibiganiro bigamije gushakira amahoro akarere.

Minisitiri Nduhungirehe nawe yemeje ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo.

Mu gihe impaka ku ruhare rw’ingabo z’Afurika y’Epfo muri Congo zikomeje, abasesengura politiki y’akarere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko umuti w’iki kibazo ugomba guturuka ku bushake bwa politiki aho gukomeza kwishingikiriza imirwano.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe rwatewe – Minisitiri Nduhungirehe.

U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".

Perezida Kagame yakosoye mugenzi we Ramaphosa wavuze ko ingabo z’u Rwanda ari inyeshyamba.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-01 09:09:58 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwiteguye-kwitabara-mu-gihe-rwatewe--Minisitiri-Nduhungirehe.php