English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Raporo igaragaza imibare mishya ya Virusi ya Marburg.

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira  MINISANTE  yatangaje imibare mishya  igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, yatangaje ko kuri uyu munsi nta wakize, nta n’uwapfuye, kugeza ubu abantu 3 nibo bari kwitabwaho.

Virusi ya Marburg kuva yagera mu Rwanda imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15, mu gihe 47 bayikize, kugeza ubu kandi iki cyorezo cyimaze kugaragara mu bantu 65.

Ibipimo bimaze gufatwa ni 5561 harimo 206 bapimwe ku wa kabiri, hamaze gutangwa  kandi inkingo 1613 harimo 4 zatanzwe ku munsi w’ejo tariki ya 29 Ukwakira 2024.  

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni: kugira umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro,kuruka, gucibwamo.



Izindi nkuru wasoma

Raporo igaragaza imibare mishya ya Virusi ya Marburg.

Uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iteye ku cyorezo cya Marburg.

Undi muntu mushya yanduye Marburg. Uko raporo ya MINISANTE iteye.

Umukino w’ishiraniro FC Barcelon na Real Madrid: Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.

Umuntu umwe yakize: Uko raporo nshya ya MINISANTE iteye kuri virusi ya Marburg.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-30 06:56:49 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Raporo-igaragaza-imibare-mishya-ya-Virusi-ya-Marburg.php