Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare b’iki gihugu bahanuye indege y’intambara ya Ukraine yo mu bwoko bwa MiG-29.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2025, iyi Minisiteri yasobanuye kandi ko ingabo za Ukraine zatakaje abasirikare barenga 410 n’imodoka z’intambara zirimo Leopard ebyiri zakorewe mu Budage n’itwara abasirikare ya M113, yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize iti “Ibitero 17 by’ingabo za Ukraine byasubijwe inyuma. Umwanzi yatakaje abasirikare barenga 410, ibifaru biri bya Leopald byakorewe mu Budage, imodoka eshatu z’imitamenwa zifashishwa mu bwikorezi zirimo M113 yakorewe muri Amerika.”
MiG-29 Ukraine yahawe ni izo yahawe n’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwayishozagaho intambara.
Inyinshi yazihawe na Pologne mu 2023, ndetse iki gihugu cyateguje ko mu gihe cyakwakira F-35 cyatumije muri Amerika, kizatanga n’izindi gisirigaranye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show