English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Ku Cyumweru, tariki ya 09 Gashyantare 2025, abaturage baturiye umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bakoze imyigaragambyo ikomeye, basaba ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bava mu mujyi wa Bukavu mu masaha 48.

Abigaragambya bashinja izi ngabo n’aba barwanyi ibikorwa byo kwica no gusahura imitungo y’abaturage. Iyi myigaragambyo ije nyuma y’uko abantu icyenda bishwe mu bice by’Amajyaruguru ya Bukavu birimo Miti, Kabamba, Katana, na Kavumu.

Abaturage bahuye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bamugezaho ibibazo byabo, bamusaba ko leta ikura ingabo za FARDC na Wazalendo mu duce batuyemo, kubera ibikorwa by’urugomo babashinja.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, habaye inama ihuriweho n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi nama yanzuye ko ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri muri Congo zitari mu butumwa bw’amahoro zigomba kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu.

Byongeye kandi, iyo nama yasabye Leta ya Kinshasa gutangira ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ndetse no gusubukura ibiganiro by’i Luanda na Nairobi mu rwego rwo gushakira umuti burundu ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa Congo.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi : Yegujwe by’igitaraganya nyuma yo kwanga gutanga amafaranga 1000.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Hon. Evode aburira Tshisekedi: 'Ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze i Kinshasa.

Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.

Ninde ukwiriye gutoza She-Amavubi nyuma yuko Rwaka Claude yeretswe imiryango isohoka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 09:14:40 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yo-gukora-amahano-akomeye-Ingabo-za-FARDC-na-Wazalendo-zasabwe-kuva-i-Bukavu.php