English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hon. Evode aburira Tshisekedi: 'Ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze i Kinshasa.’

Umusenateri Hon. Evode Uwizeyimana, inzobere mu by’amategeko n’isesengura rya politiki, yihanangirije ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ko gukomeza kwanga ibiganiro n’umutwe wa M23 bishobora gutuma igihugu gisubira mu ntambara irushijeho gukomera.

Yavuze ko M23 yagaragaje ubushobozi bwo gushyira igitutu ku ngabo za FARDC, ku buryo niba nta biganiro bibaye, bashobora no kwinjira i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi buriho.

Ibi bije nyuma y’imishyikirano yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize, yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, igasaba ko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC cyakemurwa binyuze mu biganiro hagati ya Leta ya Congo n’imitwe irimo na M23.

Icyakora, Kinshasa yakomeje gutsimbarara, yirinda kuganira n’uyu mutwe yise uw’iterabwoba.

Hon. Evode Uwizeyimana ati "Izo ngabo za FARDC ni ‘takataka’, ntizishobora guhagarara imbere ya M23"

Mu magambo ye adaciye ku ruhande, Hon. Evode yavuze ko ingabo za Congo ziri mu kavuyo k’ubuyobozi, bityo zidashoboye guhangana n’ubuhanga bw’intambara bwa M23.

Yagize ati: “Ikintu kiboneka ni uko natemera kuganira, ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze i Kinshasa.”

Yasobanuye ko yise FARDC ‘takataka’ kubera ko zifite akavuyo, nk’uko byagaragaye mu mikorere yazo.

Yagize ati:  “Buriya abantu bacuruzaga butike bavuga ngo ni takataka, uba usanga ibyuma by’imodoka, umunyu, ibibiriti byose biri aho, n’ingabo za Tshisekedi ni ko zimeze.’’

Evode yavuze ko iyo ingabo zidafite ubushobozi bwo kurwana, bituma umutwe nka M23 ugira amahirwe yo gushyira igitutu ku butegetsi.

Yagize ati: “Izo takataka ze rero bazazishorera bazigeze mu marembo ya Kinshasa kubera ko harakora ibintu bibiri; ushobora kwemera ibiganiro, cyangwa hagakora agatuza k’ibiturika, kandi ibigaragara ku kibuga ntabwo kari ku ruhande rwe.’’

"Ubugabo butisubira bubyara ububwa"

Hon. Evode Uwizeyimana yakomeje agaragaza ko gutsimbarara kwa Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bitagaragaza imbaraga, ahubwo ari ubumenyi buke bwa politiki.

Yagize ati:  “Baravuga ngo ubugabo butisubiraho bubyara ububwa, icya kabiri ni bya bindi Alpha Blondie yavuze ngo ‘Tout change, tout évolue, seuls les imbéciles ne changent pas’—umuntu wanga kwisubiraho aba ari injiji.’’

Ibi bikaba bigaragaza ko Evode asanga Tshisekedi akwiye gusubiza amaso inyuma akemera ko ibiganiro ari cyo cyerekezo cyiza, aho gukomeza kwirengagiza ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.

M23 yiteguye kugera i Kinshasa

Ubuyobozi bwa AFC/M23 buherutse gutangaza ko nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, bafite gahunda yo gukomeza urugamba kugeza bageze i Kinshasa. Corneille Nanga, Umuhuzabikorwa w’iri huriro, yavuze ko iyi ntambara ari iyo “guhindura ubutegetsi bw’igitugu”, bakoresheje icyo yise “constitutional revolution war”.

Hon. Evode asanga gufata Goma byari ubutumwa bukomeye bwa politiki, aho kwari ukwerekana imbaraga z’uyu mutwe aho kuba intambara y’amabuye y’agaciro nk’uko bamwe babivuga.

Ati  “Amabuye menshi si mu Goma, gufata Goma byari ukwerekana ko dufite imbaraga. N’ibindi twabigeraho mutabiduhaye.’’

Nubwo ibiganiro bitaraba, Hon. Evode yavuze ko hataramenyekana ibyo M23 izasabira ku meza y’imishyikirano, ariko ko amagambo ya Corneille Nanga yerekana ko intego zabo ari ugukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho kurwana gusa ku burenganzira bwo kubaho.

Icyerekezo cy’Amaraso cyangwa Amahoro?

Mu gihe imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC ikomeje gusaba ibiganiro, biracyari urujijo niba ubutegetsi bwa DRC buzahindura icyemezo cyabwo. Evode avuga ko ibiganiro ari cyo cyonyine cyashobora guhagarika umwiryane, naho gutsimbarara bikaba bishobora guhindura Congo ikibuga cy’intambara ndengamipaka.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Hon. Evode aburira Tshisekedi: 'Ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze i Kinshasa.â

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14

RDC: Umukozi wa Minisiteri y’Ingabo ahagaritswe azira gukoresha amagambo y’amateka.

Umuyobozi w’ishyaka EFF yasabye Ramaphosa gucyura ingabo z’Africa y’Epfo ziri muri RDC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 08:08:13 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hon-Evode-aburira-Tshisekedi-Ziriya-takataka-ze-ngo-ni-ingabo-bazazishorera-bazigeze-i-Kinshasa.php