English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y'agahenge M23 yongeye kugaba ibitero byaguyemo ingabo z'Uburundi

Umutwe  wa  M23   watangaje ko  mu mirwano yabereye muri  kivu y'Amajyaruguru yishe  abasirikare  bafite ibirango  byerekana ko ari abo mu gihugu cy'Uburundi.

Ibi byatangajwe na Perezida w'uyu mutwe Bertrand Musimwa ubwo yamenyeshaga Abanye-Congo ndetse  n'abanyamahanga ko yagabye ikindi gitero kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023.

Yavuze ati "kuri uyu munsi wa Noheri ingabo z'a DRC zagabye igitero kiremereye mu bice bya Mushaki na karuba ariko mu mirwano yabaye ejo hari abasirikare baguye muri icyo gitero bari bafite indangamuntu  z'Uburundi.

Ntabwo  umuyobozi wa M23  yahise atangaza umubare wabo basirikare baguye muri icyo gitero kandi indangamuntu zabo basirikare babarundi ntabwo zasishizwe ahagaragara.

Musimwa yavuze ko iyi mirwano yasubukuwe nyuma yagahenge kari karasabwe na DRC kubera ibikorwa by'amatora,ako gahenge kakaba karagizwe mo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerrika.

Iyi mirwano yongeye gusubukura nyuma y'amatora mu bice bimwe by'igihugu ariko mu bindi bice amatora yaragikomeje,igihe ibitero byasubukurwaga tariki ya 21 Ukuboza nibwo ingabo za nyuma z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zari ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro nibwo zose zari zimaze kuva muri iki gihugu.

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko urwanira abasivile bo muri iki gihugu badahabwa uburenganzira bwabo nkuko bikwiye ndeste no kurinda imitungo yabo iri mu duce bigaruriye.



Izindi nkuru wasoma

Kenya hari umwuka mubi nyuma y’icyemezo cyogukuraho ifunguro ry’ubuntu ku basirikare.

Police FC yasezereye Rayon Sports kuri penaliti, yisanga ku mukino wa nyuma uzayihuza na APR FC.

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.

APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsina AS Kigali ibitego 2-0.

EFECO LTD yakanguriye abaturage kugabanya iyangirika ry'ibiribwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-25 15:00:55 CAT
Yasuwe: 147


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yagahenge-M23-yongeye-kugaba-ibitero-byaguyemo-ingabo-zUburundi.php