English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: TTC Muramba yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda (Amafoto)

Mu rwego rwo gutsura umubano w’ubuvandimwe usanzwe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Madam Professor Charity Manyeruke, yasuye Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya TTC MURAMBA, giherereye mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero.

Ambasaderi Manyeruke yashimye bikomeye u Rwanda ku cyerekezo cyarwo mu guteza imbere uburezi bufite ireme

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba imikoranire ishingiye ku burezi n’iterambere, rukaba rwaranatangajwe n’uburyo bwihariye bwakiriwemo Ambasaderi n’itsinda yari ayoboye n’abanyeshuri ndetse n’abarimu.

Ambasaderi Manyeruke yashimye bikomeye u Rwanda ku cyerekezo cyarwo mu guteza imbere uburezi bufite ireme, avuga ko Zimbabwe izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu gushora imari mu bumenyi no kungurana ubumenyi ku nzego zose.

Ati “U Rwanda ni urugero rwiza muri Afurika. Umubano wacu si uw’amateka gusa, ni uwo guharanira iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi binyuze mu burezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo uwo mubano utere imbere kurushaho.”

Meya w'Akarere Bwana NKUSI Christophe, yashimye uru ruzinduko nka gihamya y’uko Akarere abereye umuyobozi ndetse n’igihugu muri rusange bikomeje kugerwaho n’ingaruka nziza z’ubufatanye bwa dipolomasi. Yagaragaje kandi ko TTC Muramba ari icyitegererezo mu burezi bwita ku ndangagaciro, ubunyamwuga n’ubwitange mu kwigisha abarezi b’ejo hazaza.

Ati “TTC Muramba iri mu bigo bifite amateka n’icyerekezo. Iki ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere myiza y’igihugu cyacu ikomeje kureshya amahanga yifuza kwifatanya natwe mu rugendo rw’iterambere ry’ukuri.”

Ibyatangajwe byagaragaje ko uru ruzinduko rutari urusanzwe, ahubwo ari igikorwa cy’ingenzi cyafunguye indi miryango y’imikoranire mishya hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda, by’umwihariko mu burezi. Ambasaderi Manyeruke yanashimiye abarimu n’abanyeshuri ku bushake bagaragaza mu kwihugura, ashimangira ko ibihugu byombi bifite inshingano zo guteza imbere Afurika y’abaturage bayo.

Umubano urambye mu nyungu z’Afurika

Zimbabwe n’u Rwanda bikomeje kugaragaza icyerekezo kimwe ku mahirwe y’iterambere rishingiye ku bufatanye bw’abaturage. Uru ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo kwereka abitabiriye ko imipaka ya dipolomasi ihurira ku ndangagaciro z’ubwuzuzanye, ubumwe, no gushyira imbere inyungu rusange z’umugabane.

Ambasaderi Manyeruke yanashimiye abarimu n’abanyeshuri ku bushake bagaragaza mu kwihugura
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Madam Professor Charity Manyeruke, yasuye Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya TTC MURAMBA

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba imikoranire ishingiye ku burezi n’iterambere
 Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya TTC MURAMBA, giherereye mu Murenge wa Matyazo
Meya w'Akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe 

Meya w'Akarere yashimiye umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Zimbabwe ugaragarira mu bice bitandukanye 

Ambasaderi Manyeruke yongeye gushimangira ko umubano mwiza uranga u Rwanda na Zimbabwe uzakomeza gutera imbere mu nyungu z'abaturage b'ibihugu byombi

NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye kuri filime yitwa’Smurfs’

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Rwanda Premier League: Byaba bigiye kuba amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi bahawe ibihembo

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Ngororero: TTC Muramba yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda (Amafoto)



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-27 15:24:43 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-TTC-Muramba-yakiriye-Ambasaderi-wa-Zimbabwe-mu-Rwanda-Amafoto.php