Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Veldkamp w’u Buholandi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’umugenzi we w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, ku ngingo zirebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ibi biganiro byibanze ku bibazo by’intambara byabayeho mu karere, aho ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bakomeje guhangana, bikaba byarateje umutekano muke n’ingaruka zikomeye ku baturage.
Minisitiri Veldkamp yashimye uburyo ibiganiro bya Luanda byashyizweho mu rwego rwo gucyemura ikibazo cya M23, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gukomeza inzira za politiki kugira ngo habeho umuti urambye w’iki kibazo.
Yagaragaje kandi ko gufasha mu guhagarika imirwano ari intambwe y’ingenzi mu kugarura amahoro no kubaka umutekano urambye.
U Rwanda rwashimye iyi gahunda y’ibiganiro, rukomeje kugaragaza ko rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo habeho icyerekezo cy’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show