Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, Bangirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025.
Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu muyobozi yari avuye mu Nteko y’Abaturage bo mu Kagari ka Tanda asubiye ku biro bye. Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.
Bangirana Jean Marie Vianney yabwiye TV10 ko na we yatunguwe no kubona imodoka ye ifatwa n’inkongi nta kibazo yari isanzwe ifite.
Yagize ati: “Navaga Tanda nerekeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu Nteko z’Abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”
Ngabitsinze Josue, umwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko imodoka yafashwe n’inkongi iri kugenda, maze abari bayirimo bakihutira kuyisohokamo.
Yagize ati: “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”
Iyi modoka, izwi kandi nka Toyota Hilux Vigo, yahiye irakongoka ku buryo nta gikoresho na kimwe cyongeye kuboneka. Ubuyobozi bwatangaje ko hategerejwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show