English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, Bangirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025.

Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu muyobozi yari avuye mu Nteko y’Abaturage bo mu Kagari ka Tanda asubiye ku biro bye. Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Bangirana Jean Marie Vianney  yabwiye TV10 ko na we yatunguwe no kubona imodoka ye ifatwa n’inkongi nta kibazo yari isanzwe ifite.

Yagize ati: “Navaga Tanda nerekeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu Nteko z’Abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”

Ngabitsinze Josue, umwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko imodoka yafashwe n’inkongi iri kugenda, maze abari bayirimo bakihutira kuyisohokamo.

Yagize ati: “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”

Iyi modoka, izwi kandi nka Toyota Hilux Vigo, yahiye irakongoka ku buryo nta gikoresho na kimwe cyongeye kuboneka. Ubuyobozi bwatangaje ko hategerejwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.



Izindi nkuru wasoma

Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro ifite ubukana

Uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakiriye icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Byacitse! Imodoka 34 z’ingabo za SADC zinjiye mu Rwanda zerekeza Tanzania

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 15:06:05 CAT
Yasuwe: 149


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-yUmunyamabanga-Nshingwabikorwa-wUmurenge-wa-Giti-yafashwe-ninkongi-irakongoka.php