English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Marburg yakomye mu nkokora abanyeshuri  biga muri Mount Kigali  University.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Virusi ya Marburg abanyeshuri biga muri Mount Kigali University bagiye kumara icyumweru bigira ku ikoranabuhanga.

Ibi byamenyekanye  ku munsi wejo  tariki ya 30 Nzeri 2024  binyujijwe  mu itangazo iyi kaminuza yashyize hanze rivuga ko abarimu n’abanyeshuri bagiye kwifashisha ikoranabuhanga rya Microsoft Teams mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo  cya Marburg.

Itangazo rikomeza rivuga ko“Amasomo yo kuva ku wa 02-08 Ukwakira 2024 yose azigirwa ku ikoranabuhanga rya Microsoft Teams. Ku wa 01 Ukwakira 2024, abanyeshuri bashya n’abarimu bazatozwa uko iryo koranabuhanga rikoreshwa.”

Ibindi iyi Kaminuza ya Mount Kigali University yahagaritse harimo yo kwidagadura nka siporo zisanzwe no koga na yo ibaye ihagaritswe kuva ku wa 02-08 Nzeri 2024.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kigali  bwasabye abanyeshuri  bayo ndetse n’abaturage  bayo muri rusange  kwirinda kandi bagakomeza gukurikiza amabwiriza ya  Minisiteri y’Ubuzima.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Miss Muheto Divine yatawe muri yombi, Polisi yashimangiye ifungwa rye.

Raporo igaragaza imibare mishya ya Virusi ya Marburg.

Umutoza Erik Ten Hag yeretswe umuryango usohoka muri Manchester United.

Uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iteye ku cyorezo cya Marburg.

Ukwa Buki i Rubavu: FPR INKOTANYI yamuritse Arena idasazwe y'ibirori n'inama.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 10:35:58 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Marburg-yakomye-mu-nkokora-abanyeshuri--biga-muri-Mount-Kigali--University.php