Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’abana abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Ibirori byabereye muri Village Urugwiro byateguwe mu rwego rwo gusangira ndetse no kubasusurutsa basoza umwaka wa 2024.
Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo udukino, imbyino, gushushanya, gukina umupira, gusoma ibitabo, abana berekana impano zabo, n’ibindi.
Abana bashimiye Madamu Jeannette Kagame wabatumiye banamugaragariza ibyishimo binyuze mu mbyino, indirimbo, imivugo n’imikino itandukanye.
Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana baturutse hirya no hino mu Gihugu bakagirana ubusabane, bakanasangira, bakifurizanya gusoza umwaka neza no kwinjira mu wundi mwaka bishimye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show