Kamonyi-Nyamiyaga: Kugurisha imodoka byabyaye igisubizo kirambye.
Ku munsi mukuru w’Intwari, tariki ya 1 Gashyantare 2025, ubuyobozi n’abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga batashye ku mugaragaro inzu mberabyombi bubatse nyuma yo kugurisha imodoka yari yaraguzwe hagamijwe kuzabafasha mu isuku n’umutekano.
Iyi nzu, yuzuye itwaye miliyoni zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda, igiye gufasha abaturage kubona aho bateranira mu buryo buboneye.
Imodoka yahindutse umutwaro, abayiguriye bahitamo kuyigurisha
Mbere y’uko batekereza kubaka iyi nzu mberabyombi, abaturage ba Nyamiyaga bari baraguze imodoka yagombaga kubafasha mu bikorwa by’isuku no kwicungira umutekano. Icyakora, nyuma yo kuyitunga, basanze ibasaba amafaranga menshi yo kugura mazutu no kuyikoresha, ibintu byari bikomeje kubabera umutwaro.
Niyonagize Adrie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Murenge wa Nyamiyaga, avuga ko igitekerezo cyo kwishakamo ibisubizo bakagura imodoka cyaturutse ku rugendo shuri bagiriye ku Murindi w’Intwari no ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahari amazu y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Twari dufite intego nziza, ariko imodoka yadutwaye amafaranga menshi kuyitunga no kuyikoresha. Twisunze ubuyobozi bwacu, twandikira Akarere dusaba uburenganzira bwo kuyigurisha, kugira ngo tugire ikindi cy’ingenzi tuyakoresha.”
Kugurisha imodoka byabyaye igisubizo kirambye
Nyuma yo kubona ko imodoka ibateza ibibazo aho kubafasha, Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi uburenganzira bwo kuyigurisha. Icyemezo cyemewe maze imodoka igurishwa kuri miliyoni 10 n’ibihumbi 100 Frw.
Amafaranga yavuyemo yahise ashorwa mu mushinga wo kubaka inzu mberabyombi, umushinga waje gushyigikirwa n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’uyu murenge. Iyi nzu ifite ubushobozi bwo kwakira inama, ibirori, ndetse n’imyidagaduro, ikaba igiye gukemura ikibazo cy’aho abaturage bahurira mu buryo bwisanzuye.
Ubufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa bwatumye umushinga ugerwaho
Iyi nzu mberabyombi yuzuye itwaye asaga miliyoni 73 Frw, hakaba harimo uruhare rw’abaturage, abafatanyabikorwa, ndetse by’umwihariko hakabamo inkunga y’umushoramari Abizeye Vedaste, watanze miliyoni 20 Frw nk’inkunga ye ku baturage.
Abaturage bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyabakuye mu bibazo. Gahigi Athanase, umwe mu bageze mu zabukuru muri Nyamiyaga, yagize ati: “Kugurisha imodoka tukubaka iyi nzu ni igisubizo cyiza cyane. Ubu abayobozi ntibagisaba abaturage amafaranga yo gutunga imodoka, ahubwo twabonye ahantu heza ho guhurira.”
Niyoniringiye Jean Pierre, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga, nawe yemeza ko iki cyemezo cyafashwe mu nyungu z’abaturage bose.
Yagize ati: “Nubwo imodoka yari yaguzwe mu bushobozi bwacu, kuyitunga byatugoye. Kubaka iyi nzu ni igisubizo kirambye ku buyobozi n’abaturage.”
Inzu mberabyombi: Igikorwa cy’ubutwari
Mu gihe abaturage ba Nyamiyaga bari bizihiza umunsi w’Intwari, bashimangiye ko iki gikorwa cyabo nabo bagifata nk’igikorwa cy’ubutwari. Adrie Niyonagize yagize ati: “Twabonye ikibazo, tugishakira umuti. Niyo mpamvu twavuga ko natwe dukoze igikorwa cy’ubutwari.”
Iyi nzu mberabyombi izajya ifasha abaturage kubona aho bakorera inama, ibirori by’ubukwe, ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, bikaba bigiye koroshya imibereho y’abaturage bo muri Nyamiyaga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show