Abasirikare ba DRC bagiye kujya bahabwa imyitozo n'u Bufaransa
Uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu Bufaransa rwasojwe ibihugu byombi bagiranye amasezerano mu nzego zitandukanye ariko harimo n'amasezerano ajyanyanye n'ibya gisirikare azatuma u Bufaransa butanga imyitozo ku basirikare ba DRC.
Mu biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye mu muhezo harimo ubufatanye mu by'umutekano,umuco,uburezi n'ibidukukije.
Ibi biganiro byabaye nyuma yuko Emmnuel Macron n'umugore We Brigitte Macron bari bamaze kwakira neza Tshisekedi n'umugore We Denise Nyankeru.
Emmnuel Macron yavuzeko igihugu cye hari imishinga cyigomba gukorana na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo harimo guteza imbere ibikorwa remezo harimo urugomero rw'amashanyarazi rwa Inga, guteza imbere ibidukukije n'ibindi.
Si ibyo gusa kuko u Bufaransa bwemereye RDC kuzakomeza gukorana bya hafi mu gutoza abasirikare ba DRC barwanira mu mashyamba aho baba bahanganye n'imitwe itandukanye yitwaje intwaro ariko cyane umutwe wa M23 urwanira muri Kivu ya Ruguru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show