English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Habaruwe imirambo ibihumbi 2 000 yandagaye ku gasozi muri Congo.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu mujyi wa Goma hari imirambo irenga 2,000 ikeneye gushyingurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere cyaciye kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko ubwicanyi kuri abo bantu bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda, avuga ko zohereje abasirikare bagera ku 10,000 binjiye i Goma.

Ibi Minisitiri Muyaya yavuze bisa n’ibyo Perezida w’iki gihugu cya RDC akomeza ashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Congo ndetse no gufasha inyeshyamba za M23.

Icyakora u Rwanda ntiruhwema guhakana ibi birego ndetse ruvuga ko nta nyungu rufite mu gufasha uwo mutwe wa M23, ahubwo rugashimangira iki gihugu gikwiriye kwemera ibiganiro n’uyu mutwe wa M23 kuko ibyo barimo ari ukuri bari guharanira uburenganzira bwabo.

Gusa ku ruhande rwa Leta ya Congo bo Perezida Tshisekedi yararahiye arirenga avuga ko atazigera na rimwe atekereza cyangwa ngo yifuze kwicara ku meza amwe n’inyeshyamba ngo bagirane ibiganiro.

Inyeshyamba za M23, ziherutse gukubita inshuro ingabo za Congo “FARDC” kugeza ubwo bamwe bahunze abandi bakamanika amaboko harimo n’abahungiye mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’u Burusiya baganiriye ku bibazo bya Congo.

Hamenyekanye igihe imibiri y’Abasirikare 14 bo muri Afurika y’Epfo izoherezwa mu Gihugu cyabo.

Tunisia yirukana abimukira, ikabohereza muri Libya aho bagurishwa ahantu hateye ubwoba-Raporo.

Abanyeshuri 3 ba APEKA Complex School batawe muri yombi.

Habaruwe imirambo ibihumbi 2 000 yandagaye ku gasozi muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-04 19:47:49 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Habaruwe-imirambo-ibihumbi-2-000-yandagaye-ku-gasozi-muri-Congo.php