FARDC iri gusaba u Bushinwa 100,000 $ kugira ngo harekurwe abaturage bayo yashimuse.
.
Ambasade y’igihugu cy’u Bushinwa iri i Kinshasa yamenyesheje minisiteri y’ubanyi n’amahanga y’iki Gihugu cya RDC ko abasirikare ba FARDC bayowe na Col John Kibangu bashimuse abashinwa batatu mu ntara ya Lualaba.
Ambasade y’u Bushinwa yabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ikoresheje inyandiko yerekano ko abashinwa bashimuswe ku wa 30 Nzeri 2024.
Iyi nyandiko igaragaza ko bashimuswe ubwo bari mu kirombe giherereye mu gace ka Kolwezi, aho abashimuswe barimo umuyobozi wa sosiyete ya Good Time Steel Congo Investment SARL ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kolwezi Wang Xianglong, muri Lualaba.
Aba bashinwa bashimutswe bashinjwa gutunga amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. N’ubwo ibi byakozwe nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko bafite imbunda, banyiri gushimuta ubu bari gusaba100,000 y’amadolari y’Amerika kugira ngo barekurwe.
Ambasade iti “Aba basirikare bataye muri yombi abashinwa batatu, basaba iyi sosiyete kwishyura amadorali 100,000 kugira ngo barekurwe. Kugeza ubu icyumweru kirarangiye sosiyete itagishobora kuvugana n’abashimutswe.”
Muri izo nyandiko kandi za ambasade y’u Bushinwa zamaganye ishimutwa ry’abantu babo, isobanura ko rinyuranyije n’amategeko n’uburenganzira bw’abanegihugu. Yanasabye Guverinoma ya Kinshasa gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show