English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye: Imyaka y’abaturage irahirirwa amatungo. Abashumba baratungwa agatoki.

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge wa Mukura na Tumba mu Karere ka Huye, barabogoza kubera  ibikorwa bibi bikorwa n’abashumba b’inka, aho barema amatsinda bakajya kwahira imyaka yabo kugira ngo babone ubwatsi bw’amatungo yabo, ndetse hagira ubavuga bakamwadukira bakamukubita bakamugira intere.

Bamwe muri aba baturage bavuga aba bashumba babigize akamenyero, aho bisukira mu mirima yabo bakahira imyak baba barahinze, ubundi bakajya kugaburira inka.

Bamwe mubaganiriye n’itangazamakuru bavugago koi b bikorwa by’abashumba bibarembeje.

Umwe ati “Nk’ubu nari mfite imigozi y’ibijumba mu murima wanjye barayahira bayimaraho. Ikibazo  ni uko iyo unabonye aba bashumba bakugirira nabi cyangwa bakavuga ngo nubegera.”

Bavuga ko aba bashumba bakora ibi biremyemo udutsiko ku buryo n’ubabonye agira ubwoba, akabareka bakahira imyaka ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ange Sebutege ati “Habayeho guhuza abaturage ari abashumba ndetse na ba nyiri amatungo kubereka ikibazo cy’urugomo ndetse n’icyo amategeko ategegeka ababigaragaweho, n’abagomba kubibazwa ko ari abakoresha babo bashumba.”

Yakomeje agira ati “Hanafashwe ingamba zo kuzajya hagenwa ibyangiritse bikaba byakwishyurwa, no gukurikirana abakoze urugomo bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo uko igihe kigenda gishira kigenda gifata indi ntera dore ko aba bashumba, uretse kwahirira amatungo imyaka y’abaturage banarara bagenda, ku buryo hari n’igihe bambura abo bahuye na bo.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko imyaka ikunze kwahirwa n’aba bashumba, ari imigozi y’ibijumba ndetse n’imiceri, n’indi myaka yose iribwa n’amatungo.



Izindi nkuru wasoma

Huye: Imyaka y’abaturage irahirirwa amatungo. Abashumba baratungwa agatoki.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Rusizi: Bane batawe muri yombi bakekwaho gutsinsura urutoki rw’umukecuru w’imyaka 64 y’amavuk

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Nyagatare: Yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba no kwica amatungo y’abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-25 09:50:41 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Huye-Imyaka-yabaturage-irahirirwa-amatungo-Abashumba-baratungwa-agatoki.php