Walikale hongeye kuba isibaniro: Ingabo za M23 na FARDC zongeye kubura imirwano.
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hongeye kubura imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo, iyi mirwano ikaba ikomeje kubera mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale, iyi akaba ari nayo teritwari nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.
Sosiyete Sivile muri Walikale yabwiye BBC ari nayo dukesha iyi nkuru ko imirwano yo ku cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza.’’
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki cyumweru intumwa z’impande za DRC n’iz’u Rwanda, zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare biteganyijwe ko bazahura bakiga ku “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro. Izi ni ingingo bahawe na Perezida wa Angola akaba ari nawe muhuza mukuru.
U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.
Mu mirwano yabaye ejo ku cyumweru kandi Radio RFI nayo yavuze ko ingabo za Leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.
Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale kubera ko ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show