Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, ari mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk, umuyobozi w’ibigo nka Tesla na SpaceX. Bombi barashinjanya gukwirakwiza amakuru atari yo, ibintu bikomeje kuvugisha benshi.
Ibi byose byatangiye nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe Big Beautiful Bill, ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko riteganya kongera ingengo y’imari y’igisirikare, rikagabanya amafaranga agenerwa serivisi z’ubuvuzi rusange ndetse n’ingufu zisubira. Ariko rinengwa cyane kubera ko bishobora gutuma umwenda w’igihugu urushaho kwiyongera.
Musk ntiyazuyaje kugaragaza ko atemera iri tegeko. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Amerika iri kuyoborwa nabi, kandi ko iri tegeko rishobora kurushaho kuyisenya mu bukungu.
Yagize ati: "Turimo kongera umwenda ku rwego ruteye impungenge. Twarenze tiriyali ebyiri z’amadolari, kandi biracyiyongera. Iri tegeko ni inzira igana ahabi."
Trump yahise amusubiza, amushinja ko arimo kuvuga atyo kubera ko Leta ye yahagaritse inkunga yagenerwaga inganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi harimo n’iza Musk.
Yagize ati: "Elon arababaye kuko twahagaritse amafaranga yahabwaga uruganda rwe. Yari abizi kuva kera. Ariko ubu arimo gukina politiki. Itegeko twemeje rigamije kugabanya gusesagura no kongera ubushobozi bw’igihugu."
Ibi byose byakurikiwe n’ubutumwa bwa Musk bwatunguranye, aho yatangaje ko Trump ari ku rutonde rw’abantu bakekwaho kuba baragiranye umubano wa hafi n’umuherwe Jeffrey Epstein, uherutse kwitaba Imana ari muri gereza ashinjwa ibyaha bikomeye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Hari n’inkuru zavugaga ko Trump yagaragaye kenshi mu ndege ya Epstein, nubwo nta cyaha cyigeze kimuhama.
Trump yahakanye ibyo byose, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, anashinja Musk kwihimura nyuma y’uko amusabye kuva ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.
Ati: "Elon ni we wateje ikibazo. Namusabye kureka kuyobora icyo kigo, none ubu arimo kwihimura avugira ku karubanda ibyo ashaka."
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko Trump ashobora kuba ari gukoresha iyi ntambara y’amagambo nk’amayeri yo kwiyubakira isura y’umuyobozi udatinya kurwanya ruswa n’abanyemari bakomeye. Ariko hari n’ababona ko ari uburyo bwo kuyobya ubwonko bw’abaturage ku bibazo bikomeye by’ubukungu igihugu gifite.
Hari impaka ku ngaruka iri tegeko rishya rishobora kugira, aho bamwe bavuga ko rizafasha kunoza imikoreshereze y’umutungo, abandi bakemeza ko rizongera akarengane ku batishoboye.
Mu gihe ibi byose bikomeje gucicikana mu itangazamakuru, benshi bibaza niba Trump na Musk bazongera kugirana umubano mwiza nk’uko byahoze, cyangwa niba ibi ari intangiriro y’umwuka mubi ushobora kumara igihe kirekire.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show