English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, ari mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk, umuyobozi w’ibigo nka Tesla na SpaceX. Bombi barashinjanya gukwirakwiza amakuru atari yo, ibintu bikomeje kuvugisha benshi.

Ibi byose byatangiye nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe Big Beautiful Bill, ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko riteganya kongera ingengo y’imari y’igisirikare, rikagabanya amafaranga agenerwa serivisi z’ubuvuzi rusange ndetse n’ingufu zisubira. Ariko rinengwa cyane kubera ko bishobora gutuma umwenda w’igihugu urushaho kwiyongera.

Musk ntiyazuyaje kugaragaza ko atemera iri tegeko. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Amerika iri kuyoborwa nabi, kandi ko iri tegeko rishobora kurushaho kuyisenya mu bukungu.

Yagize ati: "Turimo kongera umwenda ku rwego ruteye impungenge. Twarenze tiriyali ebyiri z’amadolari, kandi biracyiyongera. Iri tegeko ni inzira igana ahabi."

Trump yahise amusubiza, amushinja ko arimo kuvuga atyo kubera ko Leta ye yahagaritse inkunga yagenerwaga inganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi harimo n’iza Musk.

Yagize ati: "Elon arababaye kuko twahagaritse amafaranga yahabwaga uruganda rwe. Yari abizi kuva kera. Ariko ubu arimo gukina politiki. Itegeko twemeje rigamije kugabanya gusesagura no kongera ubushobozi bw’igihugu."

Ibi byose byakurikiwe n’ubutumwa bwa Musk bwatunguranye, aho yatangaje ko Trump ari ku rutonde rw’abantu bakekwaho kuba baragiranye umubano wa hafi n’umuherwe Jeffrey Epstein, uherutse kwitaba Imana ari muri gereza ashinjwa ibyaha bikomeye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Hari n’inkuru zavugaga ko Trump yagaragaye kenshi mu ndege ya Epstein, nubwo nta cyaha cyigeze kimuhama.

Trump yahakanye ibyo byose, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, anashinja Musk kwihimura nyuma y’uko amusabye kuva ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Ati: "Elon ni we wateje ikibazo. Namusabye kureka kuyobora icyo kigo, none ubu arimo kwihimura avugira ku karubanda ibyo ashaka."

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko Trump ashobora kuba ari gukoresha iyi ntambara y’amagambo nk’amayeri yo kwiyubakira isura y’umuyobozi udatinya kurwanya ruswa n’abanyemari bakomeye. Ariko hari n’ababona ko ari uburyo bwo kuyobya ubwonko bw’abaturage ku bibazo bikomeye by’ubukungu igihugu gifite.

Hari impaka ku ngaruka iri tegeko rishya rishobora kugira, aho bamwe bavuga ko rizafasha kunoza imikoreshereze y’umutungo, abandi bakemeza ko rizongera akarengane ku batishoboye. 

Mu gihe ibi byose bikomeje gucicikana mu itangazamakuru, benshi bibaza niba Trump na Musk bazongera kugirana umubano mwiza nk’uko byahoze, cyangwa niba ibi ari intangiriro y’umwuka mubi ushobora kumara igihe kirekire.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira

Ramon Morales Reyes wacuze umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-06 12:22:46 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-yinjiye-mu-ntambara-yamagambo-numuherwe-Elon-Musk.php