English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump yashimangiye ko Amerika izakomeza kwerekana ubushongore n’ubukaka ku Isi.

Ku wa 20 Mutarama 2025, Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu muhango wabereye mu nyubako ya Capitol.

Iyi ni inshuro ya kabiri Trump yongeye kuyobora Amerika, muri iyi nshuro, aratangaza ko afite intego yo gukomeza kubaka Amerika ikomeye, yizeye ko igihugu kigomba kuguma mu mwanya wa mbere ku isi.

Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.”

Trump yagaragaje ko kandi ashyigikiye cyane uburinganire bw’imiryango ibiri, hagati y’umugabo n’umugore, kandi yizeza ko azakomeza guharanira gukomeza umutekano n’iterambere ry’Amerika.

Gahunda ze zigaruka cyane ku kurwanya ibibazo by’imibereho y'abaturage, gukomeza ubushobozi bwa gisirikare, no kongera ubukungu bw’igihugu, kugira ngo Amerika ikomeze kuba umuyobozi mu ruhando rw’ibihugu.

Ibi bisobanuye ko Trump ari ku isonga mu guharanira kugira Amerika igihugu gikomeye, gifite umwihariko mu guha agaciro imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro z’imiryango. Iyi politiki ye ikomeje gukurura abashyigikiye gahunda zayo, aho bagaragaza ko iyi gahunda izafasha Amerika gukomeza kuba igihugu cy’icyitegererezo ku isi yose.

Umuhango w’irahira rya Donald Trump witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, inshuti za hafi by’umwihariko abaherwe barimo Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, uwa Amazon, Jeff Bezos ndetse n’Umunyamakuru Lauren Sánchez.

Abandi barimo abahoze bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Bill Clinton, George Bush na Barack Obama; uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

Donald Trump yashimangiye ko Amerika izakomeza kwerekana ubushongore n’ubukaka ku Isi.

U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 09:05:04 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-yashimangiye-ko-Amerika-izakomeza-kwerekana-ubushongore-nubukaka-ku-Isi.php