English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Diregiteri w’ishuri arahigwa bukware nyuma yo kwica umuturage.

Umuyobozi w’Urwungwe rw’amashuri rwa Nyarupfubire, Gatare Jacques, arashakishwa  nk’uruhindu n’inzego z’umutekano akekwaho gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu rw’umuturage, asize umugore n’abana bane.

 

Tariki ya 16 Ukuboza 2024, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ni bwo ibi byabaye, bibera mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko, yari asanzwe agura amata n’abashumba ba Gatare bayamwibye.

Bamwe mu bashumba ngo baje guha amakuru nyiri inka, na we abasaba ko mu gihe Hakizimana azaba ahageze bazamuhamagara akaza akirebera.

Ku wa mbere Hakizimana akigera mu rwuri rwa Gatare, ngo bahise bamuhamagara araza, afatanyije n’ushinzwe inka ze, bakubita bakoresheje inkoni Hakizimana kugeza ashizemo umwuka.

SP Twizeyimana yasabye abantu kureka umuco wo kwihanira ndetse n’urugomo rujyanye no gukubita no gukomeretsa, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Icyo amategeko ateganya.

Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3,000,000 FRW ariko itarenze 5,000,000 Frw.

Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Gatare yahise atoroka ariko abashumba be babiri n’undi wa murumuna wa Gatare wari uhari Hakizimana akubitwa, bakaba bahise bafatwa barafungwa.



Izindi nkuru wasoma

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Yarashwe mu kico arapfa nyuma yo gushinyagurira no kwica uwarokotse Jenoside.

Diregiteri w’ishuri arahigwa bukware nyuma yo kwica umuturage.

Ingoyi y’ibyaha ikomeje gukanyaga Donald Trump nyuma yuko urukiko rwanze kumuhanaguraho ibyaha.

Azamara ubuzima bwe bwose muri gereza nyuma yo kwicisha isuka umugore we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 18:17:40 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diregiteri-wishuri-arahigwa-bukware-nyuma-yo-kwica-umuturage.php