Azamara ubuzima bwe bwose muri gereza nyuma yo kwicisha isuka umugore we.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye Nshimiyimana Damien bahimba Daniel, w’imyaka 26 y’amavuko igihano cya burundu bumurega kwicisha isuka umugore we.
Urubanza rw’uyu mugabo rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024. Iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu Nyakabande, Akagari ka Buguri mu Murenge wa Rukoma.
Yasabiwe gufungwa burundu, Ubushinjacyaha buhereye ku cyaha bumushinja cyo kwica uwo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko witwaga Uwimanifashije Jacqueline.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiyimana Damien Alias Daniel, icyaha cy’ubwicanyi akekwaho yagikoze tariki ya 18 Nzeri 2023.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yasanze umugore we ahinguye, arimo gukaraba amukubita isuka mu mutwe inshuro ebyeri ahita apfa.
Ubushinjacyaha bukavuga ko akimara gukora ayo mahano, yahise yemera icyaha, arafungwa nyuma atangira gusaba imbabazi bya nyirarureshwa.
Buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yavuze ko yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show