English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byagenze bite ngo Polisi y’u Rwanda ifate umusore wari uri gutekera kanyanga iwe.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera, yafashe umusore w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, wari uri gutekera iwe ikiyobyabwenge cya kanyanga, nyuma yuko atanzweho amakuru n’abaturage.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Gahwaji I mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange, nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubwo abaturage bari bamaze guha amakuru uru rwego, Abapolisi bahise bajya gufata uyu musore.

Yagize ati “Abapolisi bahise bajyayo, basanga koko uwo musore amaze kwarura litiro 30 zari mu majerekani abiri, yitegura no guteka iyindi, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yaboneyeho kugira inama abishoye mu bikorwa nk’ibi byo gukora ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza kubihagarika, kuko inzego zabahagurukiye ku buryo zitazabihanganira.

Yagize ati “Uretse kuba byangiza ubuzima, ni n’intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage nk’ubujura, gukubita cyangwa gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ibindi. Turaburira abakibyishoramo ko babireka, bagakora imirimo yemewe ishobora kubateza imbere kuko bidashobora kubahira na busa.”

Uyu musore amaze gufatwa, ndetse n’ibikoresho yafatanywe yifashishaga, yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mayange, Kanyanga yafatanywe imenerwa mu ruhame nyuma yo kwibutsa abaturage ingaruka zayo ku buzima.



Izindi nkuru wasoma

Byagenze bite ngo Polisi y’u Rwanda ifate umusore wari uri gutekera kanyanga iwe.

Leta y'u Rwanda yatangaje impamvu yashyizeho impinduka z'ingenzi mu misoro.

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye abantu 20.

Iby’ingenzi kuri Politiki y’imisoro ivuguruye mu Rwanda.

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-12 11:38:58 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byagenze-bite-ngo-Polisi-yu-Rwanda-ifate-umusore-wari-uri-gutekera-kanyanga-iwe.php