English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bugesera: Mu rwibutso rwa Gashora hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside

Mu cyahoze ari Komine Gashora ubu ni mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera , ku wa 11 Mata 2023 ubwo bibukaga abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , muri uru rwibutso rwa Gashora hashyinguwe imibiri 9 y’Abatutsi bazize jenoside .

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iyabonetse mu mu mirenge itandukanye y’akarere ka Bugesera irimo Rilima na Juru

Bamwe mu barokotse jemoside batanze ubuhamya bagiye bagaruka ku mateka ashaririye  n’ubuzima bugoye banyuzemo mugihe cya jenoside ndetse na nyuma jenoside irangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagarutse kubahakana bakana pfobya jenoside ko biyongera mugihe nk’icyi cyo kwibuka.

Ati “Iki gihe twibukamo gihuriranye n’igihe abapfobya bakajije umurego, ni gihe cyo kuba maso no kurwana urwo rugamba. Abenshi urugamba rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye barabona ko rwabananiye, hatangiye amayeri yo gusa n’abayemera, ariko bakaza kugobekamo ibipfobya, biradusaba kuba maso”.

Akomeza avuga ko hatangiye kubaho amashyirahamwe yemera, anitwa ko ari ay’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakagerekaho n’ibindi.

Uru rwibutso rwa Gashora rwari rusanzwe rushyinguwemo  imibiri isaga 5194  y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera.

 

 

 Umwanditsi : Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.

Gorilla FC nyuma yo guhemukira Amagaju FC yicaye ku mwanya w’icyubahiro by’agateganyo.

Mu Rwanda abantu icumi bamaze gupfa bazize virusi ya Marburg.

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-12 10:57:40 CAT
Yasuwe: 145


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bugesera-Mu-rwibutso-rwa-Gashora-hashyinguwe-mu-cyubahiro-imibiri-icyenda-yAbatutsi-bazize-Jenoside.php