English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.

Rayon Sports yatsinze umukino w’ikirarane yakinagamo na Etinzelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Fall Ngagne. Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa Shampiyona utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Ugushyingo 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Rayon Sports yakiriye Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Mbere y'uko umukino utangira amakipe yombi yafashe umwanya wo kwibuka Anne Mbonimpa umukozi wo muri FERWAFA wari ushinzwe kwita ku iterambere ry'abagore, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tarik 08 Ugushyingo 2024.

Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi babanje mu kibuga.

Khadime Ndiaye, Omborenga Futuna, Bugingo Hakim, Nsabimana Amiable, Nshimiyimana Emmanuel, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Hadji Iraguha, Charles Baale na Fall Ngagne.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Etincelles FC.

Nshimiyimana Abdul, Denis Ssenyondwa, Gedeon Ndonga Bivura, Nsabimana Hussein, Manishimwe Yves, Kwizera Amiable, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Joseph Tonyo, Sumaila Moko na Robert Mukoghotya.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igerageza gushaka igitego hakiri kare ariko abasore b’ikipe ya Etincelles FC baje muri uyu mukino bakaniye cyane ntibayorohera igitego gikomeza kubura.

Ku munota wa 34, myugariro Nsabimana Aimable yazamukanye umupira mu kibuga hagati abasore ba Etincelles FC bamwima inzira ndetse bamukorera ikosa ariko Muhire Kevin kufura ayitera hejuru cyane y’izamu.

Ikipe ya Etincelles FC yakomeje kugenda ikanira cyane ikipe ya Rayon Sports, ku munota wa 42 yazamukanye umupira ukomeye cyane umwataka wa Etincelles FC ateye ishoti umuzamu wa Rayon Sports awukuramo bateye koroneri ntiyagira ikivamo.

Igice cya mbere kigiye kurangira ikipe ye Rayon Sports yazamukanye umupira mwiza cyane binyuze ku bataka b’iyi kipe hakorerwa ikosa Ndayishimiye Richard maze Muhire Kevin ateye kufura Fall Ngagne ahita atereka mu izamu ariko abasifuzi basanga yari yaraririye igitego kirangwa, igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi cyane ari nako umutoza Robertihno akora impinduka yinjizamo Aziz Bassane Kalougna wahise ahindura umukino muri iyo minota.

Ku munota wa 60 kipe ya Rayon Sports yaje kubona Koroneri ikomeye cyane, ku ikosa ryari rikorewe azizi Bassane ariko itewe igarurwa n’abakinnyi ba Etincelles FC bikomeza kuba 0-0.

Ku munota wa 63, Rayon Sports yaje gukora impinduka zikomeye, umutoza Robertihno akuramo Iraguha Hadji yinjizamo Adama Bagayogo wabonaga ashaka gutangira gutera amashoti ya kure, ibintu uyu musore winjiyemo akunze gukora.

Ibi umutoza yakoze wa Rayon Sports byaje kubyara umusaruro kuko ku munota wa 67, Ndayishimiye Richard yahaye umupira mwiza cyane Adama Bagayogo ateye agapira keza cyane imbere y’izamu usanga Fall Ngagne ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda ishaka igitego cya Kabiri irakibura, ku munota wa 83, Etincelles FC yaje kuzamukana umupira rutahizamu wa Etincelles FC ashyizemo igitego umusifuzi aracyanga kuko hari habayemo kurarira, ndetse umukino urangira ari igitego 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Etincelles FC.

Gutsinda uyu mukino bitumye ikipe ya Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n’amanota 20, mu gihe ikurikiwe na Gorilla FC ifite amanota 18 naho Police FC iza aho hafi n’amanota 15.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma yuko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika Ambasaderi Whitman yahise yegura.

Ikipe ya Arsenal iri mu mazi abira nyuma yo kuvunikisha undi mukinnyi ngenderwaho.

Kera kabaye ikipe ya Sina Gérard AC yabonye imbumbe y’amanota 3 nyuma yo gutsinda Kamonyi FC.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.

Yaciriwe urwa Pirato nyuma yo gusambanya abana b’abahungu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 21:36:00 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yicaye-kumwanya-wicyubahiro-nyuma-yo-gukura-amanota-mu-menyo-ya-Rubamba.php