English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima

Abagabo batatu bari bari mu kazi bacukura amabuye y'agaciro mu kirombe cya Koperative COMIRWA bagwiriwe n'icyo kirombe uko ari batatu ni hagira n'umwe urokoka.

Ibyo byabaye ku wa mbere tariki ya 22 Mata, bibera mu Murenge wa Rukoma,Akagali ka Gishyeshye mu Mudugudu wa Murambi mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuzeko ubwo amakuru yari amaze kumenyekana bahise batabara kugirango barebe ko bashobora kubakuramo ari bazima maze bakuramo Bucanayandi Evaritse akiri muzima ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK ariko nyuma aza gupfa.

Abandi babiri bari basigaye bakuwemo ku wa kabiri ariko bakurwamo bamaze gushiramo umwaka imibiri yabo ihita ijyanwa mu bitaro bya Rukoma kugirango ikorerwe isuzuma.

SP Emmanuel yavuzeko nyuma y'ibyabaye hahise hatangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka.

SP Emmanuel yihanganishije imiryango yabuze ababo abifuriza gukomera no kwihangana. 

SP Emmanuel yaboneyeho gusaba abakora ubucukuzi bw'amabauye y'agaciro kwitonda cyane muri ibi bihe by'imvura kuko ubutaka buba bwaramaze koroha  bigatuma buriduka mu buryo bworoshye.

 



Izindi nkuru wasoma

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima

Abadipolomate batatu b'Ubufaransa birukanwe muri Brukina Faso



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 10:17:50 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abagabo-batatu-bagwiriwe-nikirombe-bose-bahasiga-ubuzima.php