English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi abajura babiri barashwe  bagerageza gutoroka inzego z'umutekano ubwo bari bagiye kwerekana abo bakoranaga, abo bajura bafashwe ubwo hicwaga Ndamyimana Elyse wari Noteri w'Umurenge wa Remera  mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye urupfu rwa Ndayishimiye wishwe atewe ibyuma mu masaha y'ijoro atashye. icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itagira ipereza ku bakekwa.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ko nyuma y'igihige iperereza rikorwa hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo.

Ati"Ipereza ryarakozwe dusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by'ubujura mu Mirenge ya Gisozi,Muhima na Kacyiru bifashishije ibyuma.

Umwe yari atuye ku Kinamba undi yari atuye i Gasanze,Gahunda zose zabo bajura baziteguriraga ku Kinamba."

Abo bajura bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza.Polisi ivuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo barashwe bose bahita bapfa ubwo bashakaga gucika babajyanye  kugirango bajye kwerekana abo bakoranaga.

Polisi yavuzeko ko ipereza ry'ibanze ryagaragajeko aba bombi bari bariyemeje kubeshwaho n'ubugizi bwa nabi.

ACP Boniface Rutikanga yaburiye abagikora ibikorwa nk'ibi ko bagomba kubihagarika  kuko inzego z'umutekano zikomeje kuburwanya.

Ati"abishora mu bikorwa nk'ibi bagomba kumenyako ubujura nta amwanya bufite,ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato."



Izindi nkuru wasoma

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika umusigiti ahita apfa

DRC:Abantu 20 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato

Indoneziya:Abantu 43 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n'imyuzure

Minova:Igisasu bivugwa ko cyatewe na M23 cyahitanye abantu babiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 06:15:16 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yarashe-abantu-babiri-bashakaga-gucika-bahita-bahasiga-ubuzima.php