Abahoze muri FDLR bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa
Ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2024 abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda cyane abahoze muri FDLR basoje amahugurwa abafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana witabiriye uyu muhango yabahaye umukoro wo gushishikariza abakiri muri ayo mashyamba gutaha bakanitabira gahunda za Leta no kwimakaza Ndi Umunyarwanda no kurandura ubukene.
Ati" turifuzako buri Munyarwanda wese namwe murimo ko yimenyereza gukora cyane akarakarira ubukene kugirango twese tujyane mu nzira y'iterambere."
Minisitiri Jean Claude Musabyimana yakomeje avugako u Rwanda rutifuza kubona umwana warwo ahera ishyanga.
Col.Uwimana wari umwe mu basoje ingando yavuzeko ibyo bigishijwe bizabafasha kubana neza nabo basanze ndetse bibafashe kwiteza imbere.
Ati" Mu Kigo cya Mutobo twahawe inyigisho za Ndi Umunyarwanda nizo kwiteza imbere mu myuga itandukanye. twigishijwe kandi gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo zavuye ku rugerero ivugako mu batashye harimo abazanye n'imiryango yabo.
Abantu 55 nibo basoje amahugurwa abafasha gusubira mu buzima busanzwe ayo mahugurwa akaba yarabereye mu kigo cya Mutobo ahasanzwe hanyuzwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro biyemeje gutaha mu Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show