English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahoze muri FDLR bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa

Ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2024 abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda cyane abahoze muri FDLR basoje amahugurwa abafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana witabiriye uyu muhango yabahaye umukoro wo gushishikariza abakiri muri ayo mashyamba gutaha bakanitabira gahunda za Leta no kwimakaza Ndi Umunyarwanda no kurandura ubukene.

Ati" turifuzako buri Munyarwanda wese namwe murimo ko yimenyereza gukora cyane akarakarira ubukene kugirango twese tujyane mu nzira y'iterambere."

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yakomeje avugako u Rwanda rutifuza kubona umwana warwo ahera ishyanga.

Col.Uwimana wari umwe mu basoje ingando yavuzeko ibyo bigishijwe bizabafasha kubana neza nabo basanze ndetse bibafashe kwiteza imbere.

Ati" Mu Kigo cya Mutobo twahawe inyigisho za Ndi Umunyarwanda nizo kwiteza imbere mu myuga itandukanye. twigishijwe kandi  gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo zavuye ku rugerero ivugako mu batashye harimo abazanye n'imiryango yabo.

Abantu 55 nibo basoje amahugurwa abafasha gusubira mu buzima busanzwe ayo mahugurwa akaba yarabereye mu kigo cya Mutobo ahasanzwe hanyuzwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro biyemeje gutaha mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 02:48:28 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahoze-muri-FDLR-bahawe-umukoro-nyuma-yo-gusoza-amahugurwa.php