English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abimuwe muri Bannyahe imyaka 7 ishize bababajwe n'indishyi  bagiye guhabwa 

Urukiko rukuru mu Rwanda rwategetse ko bamwe mu baturage barega Umujyi wa Kigali kubimura aho bari batuye binyuranyije n’amategeko batsinze kandi rutegeka ko bahabwa indishyi yo kubimura yari yaragenwe.

Kwimura abaturage bahoze batuye ahari hazwi cyane nka Bannyahe mu midugugu ya Kibiraro na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama ni inkuru yavuzwe cyane kuva mu myaka ya 2017, kugeza bamwe mu bari bagihari bimuwe ku ngufu mu 2022.

Abashoramari bashakaga ubutaka bw’aba baturage bubatse umudugudu w’amagorofa yo guturamo mu Busanza mu karere ka Kicukiro ahimuriwe  bamwe ku bushake bwabo abandi ku ngufu,  bakaba baravanywe i Nyarutarama  kamwe mu duce tw’abakire mu mujyi wa Kigali.

Abandi banze kwimuka gutyo, barega leta mu nkiko ko irimo kwirengagiza amategeko agena ingurane ikwiye mu kwimura umuturage ku butaka bwe, banenga agaciro kari kahawe ubutaka n’inzu zabo, bagereranyije n’inzu bavuga ko ari ntoya cyane kandi z’agaciro gato bubakiwe mu Busanza.

Imanza zabo zatangiye mu 2017 kuri bamwe abandi 2019, umwanzuro w’Urukiko Rukuru wasomwe kuwa mbere nijoro uvuga ko batsinze ugendera no ku masezerano abo baturage bagiranye n’Umujyi wa Kigali, Urukiko rwabageneye indishyi ishingiye ku igenagaciro ryakozwe ku butaka bwabo n’ibiburiho mu 2017.

Aba baturage bavuga ko ubutaka bavanywemo ubu bugeze ku gaciro ka 130,000Frw kuri metero kare imwe, mu gihe mu 2017 Umujyi wa Kigali wababariye kuri 12,000Frw kuri metero kare imwe, ako gaciro ko mu 2017 niko Urukiko ubu rwafatiyeho.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira bamwe mu bantu barenga 120 basomewe umwanzuro yavuze ati: “Hari benshi batasinye icyiswe amasezerano. Nyamara Urukiko ruri kwemeza ko bayasinye Birababaje. Baguye mu gihombo gikabije kandi n’amategeko akomeje kwirengagizwa.”

Mu gihe bimurwaga, uruhande rwa leta rwavuze ko aba baturage bimuwe "ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza" kandi barimo kwimurirwa mu mudugudu wujuje ibisabwa “mu nzu zingana cyangwa zirusha agaciro aho bari batuye.”

Bercar Kabera umwe mu baturage uri mu batsinze urubanza yabwiye yavuze  ati: “Uyu mwanzuro w’urukiko ntabwo weza imitima yacu, kuko imyaka tumaze mu nkiko tuburana n’umuntu wadushyize mu manza, akaturaza ku gasozi, akadushyira mu buzima bukomeye, yarangiza agafata imyanzuro nk’iyo yafashe, muri macye ntabwo twishimye.”

Kabera avuga ko basabaga guhabwa indishyi y’ubutaka bwabo n’imitungo yari iburiho ku giciro kigezweho uyu munsi aho kuba icyo mu myaka irindwi ishize, kuko “ugiye mu gaciro ayo baguha ubu nta n’aho wayajyana”.

Ati: “Urukiko rwategetse ko batwishyura amafaranga ku giciro cy’icyo gihe, hari ayo twari twagiye dusaba yo gusiragizwa mu manza, igihembo cya avoka, ibyo byose nta na kimwe bemeye Navuga ko ibi baduhaye ari nk’ubuhendabana, Ariko reka dushimire Imana ko idutabaye ikaba ituvanye mu manza.”

Mu miryango irenga igihumbi yimuwe aho yari ituye i Nyarutarama, bamwe bemeye kujya mu nzu zo mu Busanza no kudakurikirana leta basaba indishyi mu mafaranga, abandi baranga bagana inzira y’amategeko nka Bercar Kabera.

Kuri we, ubuzima bw’abo bose “bwabaye bubi”, kandi “bwasubiye inyuma cyane.”

Ati: “Umutungo wacu bagiye bawubara bawutesheje agaciro, urebye amagenagaciro nari narakoresheje ku nzu yanjye, mfite amafoto, ukareba iyo nzu bo babariye miliyoni 11 na magana abiri wakumirwa. Ntabwo nakongera kuvuga ngo nzaba umuntu uretse Imana yo mwijuru yonyine yabikora.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Ntibisanzwe:Yakoze jenoside ahungira mu mwobo none yavumbuwe awumazemo imyaka 23

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-30 07:49:51 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abimuwe-muri-Bannyahe-imyaka-7-ishize-bababajwe-nindishyi--bagiye-guhabwa-.php