English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Zari yakomoje ku cyatumye yongera kwiyumvamo Diamond Platnumz


Ijambonews. 2020-06-13 09:01:26

Zari Hassan wahoze ari umukunzi wa Diamond bakaza gutandukana nyuma yo kubyarana abana 2, yavuze ko impamvu uyu muhanzi yagarutse mu buzima bwe ari ku mpamvu z’abana babyaranye, ngo ntabwo yifuza kuba yakongera kugwa mu mutego w’urukundo rw’uyu muhanzi.

Ibi Zari Ibi yabitangaje abinyujije kuri Instagram Live, aho yavuze ko yibaza impamvu abantu bakomeje kwibaza icyatumye asubirana na Diamond.

Yagize ati“impamvu yagarutse benshi muri muravuga ngo n’uko nihebye, ese mwungukirahe ni ba yitaye ku bana be?

Imyaka 2 tutavugana Diamond yamenye ikibazo cyari gihari.”

“Kubera iki mubabara? Kandi ibi byaturutse muri Tanzania.

Ni gute muvuga umuntu ngo yarihebye mu gihe abantu baba bahisemo kwita ku bana babo?”

Zari Hassan akomeza avuga ko ari ku nyungu z’abana igihe ababyeyi bagerageje kwiyunga igihe batandukanye, gusa ngo ntabwo biba bisobanuye ko bongeye gukundana.

Zari yavuze ko ubu abana bameranye neza na se, abahamagara igihe ashakiye bakavugana ndetse na bo iyo babonye se ahamagaye barishima cyane, akaba abona nta kibazo na kimwe kirimo kuba yavugana na Diamond ku bw’abana babo.

Zari na Diamond batandukanye muri Gashyantare 2018,nyuma yo kubyarana abana babiri.



Izindi nkuru wasoma

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Hamenyekanye icyatumye ababyeyi barwanira mu nama yari yabahurije mu Ishuri rya E.S Nyanza.

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Mukura VS yagaraguje agati ikipe ya APR FC i Huye, Rayon Sports yongera ikinyuranyo cy’amanota.

Icyatumye ingabo za SADC zidataha uyu munsi?



Author: Ijambonews Published: 2020-06-13 09:01:26 CAT
Yasuwe: 775


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Zari-yakomoje-ku-cyatumye-yongera-kwiyumvamo-Diamond-Platnumz.php