English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga – Ubushinjacyaha.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha mu mizi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 ukekwaho gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 63.

Uregwa avuka mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yemera ko yasambanyije uyu mukecuru ariko babyumvikanye.

Ubushinjacyaha burarega Gasigwa Yasoni uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha buravuga ko ubwo Yasoni yaravuye mu mu kabari yasinze yahuye n’umukecuru w’imyaka 63 waruvuye gusura umuturanyi amukurura mu rubingo akamusambanya aho abonye.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati ”Kubera kumukurubana umukecuru yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko icyo gihe nyuma y’ibyo umukecuru yahise ajya kumuregera Mutwarasibo hari n’abatangabuhamya bamushinja ko bamubonye.

Ubushinjacyaha buravuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mukecuru yasambanyijwe ndetse yarafite ibikomere mu myanya ye y’ibanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo Gasigwa Yasoni akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri y’amafaranga. Iki gihano ni kigomba kugabanwa kugirango bibere abandi isomo.

Yiregura yavuze ko yemera ko yasambanyije uyu mukecuru w’imyaka 63 ariko babyumvikanye.

Yagize ati ”Twari dusanzwe dusangira mu kabari turasambana nk’uko byari bisanzwe.”

Urukiko rwabajije Yasoni ngo ko avuga ko bari bumvikanye akaba amushinja ko yamusambanyije kungufu hari n’abandi babimushinja.

Mu gusubiza ati ”Abo abantu bari kugura isambu y’uwo mukecuru noneho kuko yari yanshyizeho ngo nzamurangire umukiriya murangira undi utaribo kuko rero twari twasangiye mu kabari batubonye niko kumushyiraho igitutu ajya kundega.”

Yerekanye inyandiko avuga ko ari uy’uwo mukecuru basambanye yasinyiwe imbere ya noteri irimo kwicuza kuwo mukecuru ko yamubeshyeye kubwe anashingiye kuri iyo nyandiko agasaba ko yarekurwa akava muri gereza.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo ngo bugire icyo buvuga kuri iyo nyandiko bwayiteye utwatsi.

Ubushinjacyaha kuzana iyo nyandiko kwa Yasoni byafashwe nkaho ari igitutu cyashyizwe ku mukecuru kugira ngo yemeze ko yabeshye ari nabyo byatumye iyo nyandiko ikorwa.

Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko azarusoma mu ntangiriro za Ukuboza 2024.

Gasigwa Yasoni yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2023 arafungwa aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo akatirwa iminsi 30 y’agateganyo arajurira nabwo biba iby’ubusa, ubu afungiye mu igororero rya Muhanga, yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Urubanza rwa Bishop Harerimana rwashyizwe mu muhezo kubera ibijyanye n’imyanya ndangagitsina.

Yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga – Ubushinjacyaha.

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-11 20:42:31 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yazanye-ibikomere-ku-matako-azana-amaraso-no-mu-myanya-ye-yibanga--Ubushinjacyaha.php