English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Vigoureux  wamenyekanye  mu kuzamura impano  z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Inararibonye akaba n’umutoza  kabuhariwe  mukuzamura abakiri bato,Mungo Jitiada wamenyekanye cyane ku izina rya Vigoureux  yaryamiye ukuboko kw’abago,iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye  mugitondo cyo kuri uyu wa kane  tariki ya 12 Nzeri 2024.

Abantu baba hafi ya nyakwigendera  mu mwaka ushize  wa 2023 bari batangaje ko  Mungo Jitiada yari afite uburwayi akeshi na keshi  bimwe  mubuce by’umubiriwe  birimo akaguru ke katakoraga neza, kagiraga’paralyise’ ikindi gihe kakambyimba  bikabije.

Uyu nyakwigendera Mungo Jitiada  wamamaye  cyane  ku izina nka  Vigoureux  yashyize  imbaraga zidasazwe mu  kuzamura  impano z’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda.

Abakinnyi Mungo Jitiada  wamamaye  cyane  ku izina nka  Vigoureux  yazamuye  ntibagira ingano,bamwe mubazamuwe na Vigoureux  dusangamo nka  Niyonzima Haruna, Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques na  Nizeyimana Mirafa wanyuze mu makipe  atandukanye   arimo Zanaco FC,APR  FC, na Police FC.

 Uyu nyakwigendera Mungo Jitiada  wamamaye  cyane  ku izina nka  Vigoureux yakoze akazi gakomeye muri  ruhago, dore ko ari nawe wazamuye  umutegarugori ukomeye mubakinnyi Rayon Sports ifite Imanizabayo Florence.

 Nyakwigendera Mungo Jitiada  wamamaye   nka  Vigoureux niwe  muntu umwe rukumbi  wazamuye abakinnyi beshi kandi bakomeye bakomoka i Rubavu.

 

Yanditswe na NSENGIMANA Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Centrafrique yungutse abandi basirikare bashya 634 batojwe na RDF

RDF yirukanye abasirikare bato n'abakuru 196

Itegeko rihana gushyingirwa kw'abana bato ryakiriwe neza muri Sierra Leone



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 14:02:21 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Vigoureux--wamenyekanye--mu-kuzamura-impano--zabakinnyi-bakiri-bato-yitabye-Imana.php