English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwahoze ari umugore wa Michael Jackson yapfuye

Uwahoze ari umugore wa Michael Jackson, Lisa Marie Presley yapfuye ku myaka 54, azize indwraa y’umutima yamufashe mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.

Amakuru avuga ko Lisa Marie Presley wahoze ari umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma yo gusangwa iwe yafashwe n’indwara y’umutima yatumye bamujyana kwa muganga.

Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise ‘To whom it may concern’ yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b’ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

Usibye Danny Keough bashakanye mu 1988 kugeza mu 1994, na Michael Jackson bamaranye imyaka ibiri, na Nicolas Cage bamaranye na we ibiri undi mugabo barambanye ni Michael Lockwood bashakanye mu 2006 kugeza mu 2021.

 

 yanditswe na Bwiza Divine

 



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Rubavu: Byagenze gute ngo Polisi ifate umugore wari ufite litilo 1,760 z’inzoga z’inkorano.

Ubwicanyi bukomeye i Nyamasheke: Xavier yarashwe nyuma yo kwica umugore we n’umuturanyi.

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-13 16:13:30 CAT
Yasuwe: 304


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwahoze-ari-umugore-wa-Michael-Jackson-yapfuye-1.php