English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukundo :Amarenga yarwo hagati ya The Weeknd na Angelina Jolie

 

Umuririmbyi Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yaciye amarenga y’urukundo hagati ye n’umukinnyi ukomeye wa filime, Angelina Jolie nyuma yo gushyira hanze album ye nshya.

The Weeknd aheruka gushyira hanze album yise “Dawn FM”. Iyi album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 16 zirimo iya munani yise “Here We Go… Again”.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana aririmba yishyize mu mwanya w’umusore wabonye umukunzi akaba ari n’umukinnyi wa filime. Aha niho benshi baketse ko ari we wivuga mu rukundo na Angelina Jolie kuko bamaze iminsi bacuditse.

Hari aho aririmba agira ati “Umukunzi wanjye mushya, ni icyamamare mu gukina filime. Naramukunze ariko ntuma aseka. Ndavugisha ukuri bimvura ibitekerezo by’umubabaro. Kubera umukunzi wanjye ari icyamamare muri sinema, yarambwiye ngo ntabwo nzigera nongera kugwa ukundi.”

Muri Nyakanga 2021 aba bombi bafashwe amafoto yasakajwe muri ibyo bihe, bivugwa ko bari basohokanye muri restaurant yitwa Giorgio Baldi iherereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Nyuma y’igihe bamaranye basangira, baje kuva muri iyi restaurant buri wese ari wenyine mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru ariko n’ubundi byaje kurangira bafotowe.

The Weeknd waketsweho kuba yaba akundana na Angelina Jolie uyu mugore amurusha imyaka 15 kuko afite imyaka 46 undi akagira 31.

Yakundanye n’abandi bakobwa b’ibyamamare barimo Bella Hadid mu 2015 batandukana mu 2016. Byageze mu 2017 barongera bariyunga ariko ibyabo ntibyaramba.

The Weeknd yanakundanye na Selena Gomez baza gutandukana.
Angelina Jolie we azwi cyane mu nkuru z’urukundo na Brad Pitt bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri basezeranye nabo baratandukanye, aba bombi bafitanye abana batandatu.

Angelina Jolie yari yarabanje kubana na John Lee Miller mu 1996 batandukana mu 1999. Kuva mu 2000 kugera mu 2003 yari umugore wa Billy Bob Thornton, waje gusimburwa na Brad Pitt.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt igiye gutandukana nyuma y’imyaka 8 iri kuburanwaho.

Selena Gomez na Benny Blanco bari mu munyenga w’urukundo.



Author: Chief Editor Published: 2022-01-11 10:52:19 CAT
Yasuwe: 596


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukundo-Amarenga-yarwo-hagati-ya-The-Weeknd-na-Angelina-Jolie.php