English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umva ibyo umutoza w’Amavubi  Frank Spittler Torsten yatangaje nyuma yo kugarikwa na Benin.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten, avuga ko amahirwe atasekeye u Rwanda ubwo banyajyirwaga imvura y’ibitego 3-0.

Anavugako kuba atakinishije Johan Marvin ni uko ataramera neza mu bijyanye n’imbaraga mu gihe Ishimwe Anicet we ngo agikeneye kumenya imikinire y’Amavubi.

Ikipe ya Benin yaherukaga gutsinda ibitego bitatu kuzamura nyuma y’imyaka 14 ishize ubwo n’ubundi yanyagiraga iki y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  ibitego 3-0 ku wa 9 Ukwakira 2010, amateka mabi ku ku Amavubi yisubiyemo binatuma imibare yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika izamo ibihekane.

Benin biyoroheye cyane ku bitego bya Stevie Mounié ku munota wa gatandatu, Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, ni byo byabaye itandukaniro muri uyu mukino wo mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 wabereye i Abidjan ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Umutoza w’u Rwanda Frank Spittler aganira n’itangaza  makuru nyuma y’umukino, avuga ko yari yabwiye abakinnyi be ko bagomba kwirinda za koruneri n’imipira yo mu kirere igera kuri Steve Mounié usanzwe ukinira FC Augusburg yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.

Ati “Twari dufite ibitekerezo byo kugarira impira miremire igera kuri nimero icyenda wabo, kubera ko buri gihe ni we wakira iyo mipira. Nabwiye abasore banjye ko tugomba kwirinda za koruneri, ariko rimwe na rimwe ntibishoboka, kandi rimwe na rimwe ukenera amahirwe. Uyu munsi nta mahirwe twagize.”

Ni igitego cya kabiri Mounié yatsinze u Rwanda mu mikino ine dore ko yaherukaga kubona izamu muri Werurwe 2023 ubwo ibihugu byombi byakiniraga i Cotonou.

Umutoza w’Amavubi yakomeje avuga ko gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa gatandatu biri mu byatumye umukino urushaho kugora abakinnyi be, ashimangira ko babuze amahirwe.

Ati “Ku bw’amahirwe make, twatsinzwe igitego nyuma y’iminota itanu, icyo gihe utekereza niba unyuzwe no gutsindwa 1-0 cyangwa uri bugerageze kubona inota. Twagerageje gusatira, baguma inyuma ndetse bugarira babifashijwemo n’ubuhanga bwabo n’umubiri wabo. Twagerageje cyane, abakinnyi bacu bakoze ariko nyuma na nyuma ikipe ya Bénin yabyaje umusaruro ubuhanga bwayo.”

Abajijwe niba kuvunikisha Manzi Thierry mu gice cya mbere byaba ari byo byabaye impamvu yo kwinjizwa ibitego bitatu.

Ati “Manzi ni umukinnyi w’ingenzi mu bwugarizi bwacu, byabaye ngombwa ko ajya hanze kubera imvune kandi byabaye ibihe bibi ku ruhande rwacu. Gusa, dufite abakinnyi bakiri bato bugarira bakina imbere mu gihugu, bari gukora cyane ngo babone amahirwe. Ndatekereza ko Clément yagize umukino mwiza. Iyaba gitego cya kabiri cyangwa icya gatatu cyagiyemo dufite Manzi, nta muntu wabona ibyo asubiza. Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye amahirwe kandi yakinnye neza.”

 Abajijwe impamvu atakinishije rutahizamu Johan Kury Marvin na Ishimwe Anicet

Ati “Marvin avuye mu mvune y’igihe kirekire. Kumuhamagara byari ukugerageza, twari tuzi ko atari ku rwego rwo gukina. Ariko ubu ni bwo buryo nshobora kubonamo abakinnyi nka we, ubundi nkategura ahazaza. Ntabwo yantengushye, ariko ubona ko ataramera neza mu bijyanye n’imbaraga ku buryo yakina uyu mukino mouzamahanga. Ni yo mpamvu atakinnye.”

Kuri Ishimwe Anicet na we utari mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino, umutoza yavuze ko agikeneye kubanza kwinjira no kumenya imikinire y’Amavubi.

Ati “Ni umukinnyi wahoze no mu ikipe. Ndizera ko uyu munsi mubona itandukaniro ryo gukina umupira w’amaguru uyu munsi no mu mezi ashize. Bisobanuye ko aba bahungu bakwiye kugira amakuru ku byo turi gukora mu myitozo cyangwa mu kibuga. Ntabwo dufite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi ku buryo umubwira ngo aze ahite akina. Ntabwo ari ko bimeze mu ikipe yacu. Na we akeneye indi myitozo.”

 Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite amanota abiri mu mikino itatu, izakurikizaho kwakira Bénin mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024 saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Mu gihe uzaba wumva ko ukuze! Dore amasomo arindwi uzahuranayo mu buzima bwawe.

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-12 10:09:50 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umva-ibyo-umutoza-wAmavubi--Frank-Spittler-Torsten-yatangaje-nyuma-yo-kugarikwa-na-Benin.php