English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.

720

Abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya benshi, batangarije ikinyamakuru TMZ ko iki gikorwa cy’urugomo cyabaye mu masaha y’igitondo, ari na bwo Polisi yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu urasiwe mu kabari kitwa 810 Billiards & Bowling gaherereye i Houston.

Amakuru avuga kandi ko uku kurasana kwabaye ubwo Takeoff na Quavo bariho bakina umukino wa ‘dice’, maze umuntu utahise amenyekana abamishamo amasasu ari na bwo Takeoff yahitaga araswa akahasiga ubuzima.

Polisi yatangaje ko hari abandi bantu babiri barashwe aho bahise bajyanwa mu bitaro gusa ntibiramenyekana uko bamerewe kugeza ubu.

Amasaha make gusa mbere y’uko kurasana, Takeoff yasangije abamukurikira ifoto yari amaze kwifotoza.

Mu ijoro ryakeye, Quavo na we yari yashyizeho andi mashusho atwaye imodoka bari kuzenguruka muri Houston ari kumwe na Jas Prince, wizihizaga isabukuru ye.

Itsinda rya Migos ryari risanzwe rigizwe n’abasore batatu barimo Offset wari mubyara wa Takeoff, na Quavo wari nyirarume.

Yanditswe na BWIZA Divine

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Yishwe kinyamaswa: Menya ibirambuye ku mugore wasanzwe yapfuye bamusesetse icupa mu gitsina.

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Yarashwe mu kico arapfa nyuma yo gushinyagurira no kwica uwarokotse Jenoside.

Mu mukino w’amahane menshi: APR FC yabashije gutsinda AS Kigali nyuma y’imyaka 6 itayitsinda.



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2022-11-01 15:29:17 CAT
Yasuwe: 220


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuraperi-Takeoff--ukomoka-mu-itsinda-rya-Migos-yishwe-arashwe.php