English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuraperi 50 Cent akomeje kugera intorezo P.Diddy amuhamya ibyaha by’indenga kamere.

Umuraperi 50 Cent utarahwemye gusaba ko P.Diddy yatabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze, akomeje gushimangira ko mugenzi we ibyo yakoze ari amabara menshi akwiye gukanirwa urumukwiye.

Mu kiganiro 50 Cent yagiranye na People Magazine,  ari na ho dukesha inkuru, yavuze ko nubwo abantu bamushinja kwishimira ko mugenzi we yafunzwe, ariko ahamya ko abamunenga ari abantu batazi ibyaha Diddy yakoze.

Uyu muraperi ibyo kwibasira Diddy yabishyize ku rundi rwego ategura filime izaca kuri Netflix igaragaza amabara yose yakoze mu myaka itandukanye, aho ubu itegerejwe na benshi.

Ku bwa 50 Cent, yemeza ko Diddy akwiye kuguma muri gereza akaryozwa ibyo yakoze byose kuko avuga ko adakunda abantu bakora ibyaha ntibabihanirwe kandi akavuga ko kugaragaza ibyaha bya Diddy atari ibya none, kuko ngo yahereye kera abivuga.

50 Cent yakomeje kugenda agaragaza ko Diddy asambanya abagore ku ngufu agakora n’ibindi byaha birimo gucuruza abantu n’ibindi bitandukanye ariko akavuga ko yagiye atanga amafaranga kugira ngo adafungwa.

Ku wa 16 Nzeri 2024 nibwo Diddy yatawe yombi afungirwa i New York akurikiranweho ibyaha birimo ibishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina aho azatangira kuburana muri Gicurasi 2025.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Icyo RIB isaba abakomeje kuvuga ku kibazo cya Danny Nanone

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

RDF in Central African Republic: A Symbol of Excellence in Security and Development

Maj Gen Nyakarundi yasuye RDF muri Centrafrique, ayigezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Perezida wa Centrafrique Touadéra yashimangiye ubufatanye na RDF mu mavugurura y’umutekano.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 16:56:49 CAT
Yasuwe: 227


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuraperi-50-Cent-akomeje-kugera-intorezo-PDiddy-amuhamya-ibyaha-byindenga-kamere.php