English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Rusine Patrick yatandukanye na Power FM asinyira  kuri Kiss FM

 

Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Rukundo Patrick umaze kumenyerwa nka Rusine mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yatandukanye na Radiyo ya Power FM nyuma y’amezi arindwi yari amaze akorana nayo ahita yerekeza kuri Kiss FM.

Uyu munyarwenya ubivanga n’akazi k’itangazamakuru mu minsi ishize aherutse gushyira ubutumwa buca amarenga kuri Twitter yandika “102,3” umurongo wa FM wa Radiyo ya Kiss FM asaba abamukurikira kuzuza ibisigaye.

Kuri uyu wa Mbere mu kiganiro “Breakfast with the stars” gikorwa na Sandrine Isheja na Andy Bumuntu, bakiriye uyu munyarwenya nk’umutumirwa ahita ahabwa n’ikaze nanone nk’umunyamakuru muri iki kiganiro cya mu gitondo.

Rusine asubiye kuri Kiss FM yari yaravuyeho mu minsi ishize yerekeza kuri Power FM cyane ko mbere yo kuhava yakoranaga na Uncle Austin.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko mu cyumweru gishize aribwo uyu munyarwenya yasezeye bagenzi be bakoranaga kuri Power FM abamenyesha ko agiye gusubira kuri Kiss FM.

Rusine we yagize ati "Nahoze mbona abantu kuri Twitter bavuga ngo banyirukanye ariko si byo , ni ukwimuka bisanzwe , kumwe uva ahantu ukajya ahandi, nta kibazo nagiranye nabo , navuganye nabo mbere y’uko ngenda , nzajya nkora mu kiganiro cya mu gitondo na Sandrine.”

Rusine asanzwe ari umukinnyi wa filime zitandukanye zirimo Umuturanyi n’iyitwa Mugisha na Rusine.

Ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu gihugu ndetse aherutse gukoresha igitaramo yise “Inkuru ya Rusine”.

 



Izindi nkuru wasoma

Delta Airlines yemeye gutanga akavagari k’amafaranga nk’indishyi y’akababaro ku bagenzi 76.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUTSIRO WAGURA KURI MAKE



Author: IJAMBO STAFF Published: 2022-10-03 14:38:19 CAT
Yasuwe: 486


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-akaba-nUmunyarwenya-Rusine-Patrick-yatandukanye-na-Power-FM-asinyira--kuri-Kiss-FM.php